Post
Inzego z’ubuzima zirasabwa kwiminjiramo agafu
{Nyuma y’aho bigaragariye ko serivisi z’ubuzima ari zimwe mu zitungwa agatoki mu mikorere mibi, Minisitiri w’intebe Habumuremyi Pierre Damien arabasaba kwiminjiramo agafu.}
Ibi Minisitiri w’ intebe yabisabye mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibitaro ndetse n’amavuriro kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2011, aho bigaga ku mitangire ya serivisi z’ ubuzima.
Minisitiri w’intebe yabwiye abayobozi b’ ibitaro ko abaturage bakomeje kwinubira serivisi z’ ubuzima kandi ari zo zifite ingaruka zikomeye, yagize ati: “Akazi kanyu gafite uruhare runini, ikintu gikora ku buzima bw’abantu, iyo habayemo akabazo gahita kamenyekana.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo hakiri ibibazo bitandukanye by’ubushobozi mu mavuriro, bitakwiye kuba impamvu yo gutanga serivisi mbi.
Yongeyeho ko Serivisi nziza zijyana n’ibindi nk’isuku ndetse n’imyitwarire y’abaganga n’abaforomo.
Yagize ati: “Abaganga n’abarimu ni bamwe mu bantu bafatwa nk’icyitegererezo ku bantu benshi, niyo mpamvu abaganga bakwiye gusa neza(kuba smart).”
Minisitiri w’ubuzima, Dr Binagwaho Agnes yibukije abakora muri serivisi z’ubuzima ko iki kibazo cyavuzwe kenshi kandi kibareba cyane, ati: “Si uko ari twe twenyine dufite ikibazo cya serivisi mbi, ahubwo ni uko ari twe dukorana n’ abantu baba bakenye ubufasha kurusha abandi.”
Ibibazo by’ingenzi bigaragara mu bitaro, Minisitiri Binagwaho yagarutseho ni serivisi mbi, isuku nke, imyitwarire mibi y’abaganga ndetse n’imvugo mbi mu batanga serivisi.
Aboyobozi b’ibitaro bemeye ko hari ikibazo cy’ imitangire ya serivisi mu kazi kabo, bemerera Minisitiri w’ intebe ko bagiye gushyira hamwe mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo.
Imwe mu myanzuro bafashe, ni ugushyiraho uburyo bwo guhanahana amakuru, gushyiriraho abaturage uburyo bwo gutanga ibitekerezo ndetse no gutunga agatoki igihe bahawe serivizi mbi, guhindura imyumvire n’ibindi.
Hemejwe kandi na za kirazira n’ indangagaciro zirimo: kudakoresha telefoni usuzuma umurwayi, kudakora imibonano mpuzabitsina mu bitaro, kugira indangagaciro zirimo: isuku, imyambarire, imyifatire, ururimi rw ‘impuwe ku barwayi, kwihutisha serivisi, kwitanga kwicisha bugufi n’izindi.
Minisitiri w’intebe amaze iminsi akorana inama n’ibigo bitandukanye ku kibazo cy’imitangire ya serivisi aho amaze kubonana n’abakora muri banki n’amahoteli.
Nk’uko byavuzwe na Minisitiri w’intebe, ikibazo cy’ imitangire ya serivisi mu Rwanda kiracyakomeye, dore ko mu mwaka wa 2008 u Rwanda rwashyizwe mu myanya ya nyuma mu gutanga serivisi nziza, ndetse RDB nayo yatangaje ko mukerarugendo umwe kuri bane ari we wishimira serivisi ahabwa mu Rwanda.