Post
Ingoma i Rwanda (Igice cya XI)
{Nkuko twabibateguje mu gice cya cumi, tugiye kwinjira mu gice cy’amateka maremare y’Iremwa ry’Ingoma. Amateka n’imiterere y’ingoma tukaba tugiye kuyava i Muzi tukazayagera i Muzingo. Turacyari ku ngingo nkuru twise “Umwanya w’Ingoma” izagira ingingo nto nyinshi zizagenda zisobanura Ingoma n’Umwanya yari ifite mu Rwanda rwo ha mbere. Tukaba tugiye kurebera hamwe agace gato kitwa “Amazina y’ahantu n’abantu afite igisanira k’ingoma”}
{{Amazina y’Abantu n’ahantu afite igisanira k’Ingoma}}
Uretse imigani igenura ingoma, hakabaho n’amazina yitirirwa ingoma agasa n’asesengura isano abantu bajya kugirana n’ingoma cyangwa se n’abagenga gihugu mbese n’ayo mazina umuntu akaba yavuga ko nayo yagenewe kugenura, kuninura, umuco uhuza ugasanganya abaturage n’abategetsi. Ayo mazina y’abantu yitirirwa ingoma ni nk’aya:
– Bihubi – Gashako – Simparingoma
– Abiyingoma – Muberangoma – Muramyangoma
– Ndengeyingoma – Ngarukiyingoma – Mukerangoma
– Ngaruyingoma – Ngomirakiza – Ngomanzungu
– Nseguyingoma – Ngomiraronka – Ngomijana
– Mujawingoma – Ruvuzashakwe – Vuningoma
– Mukomashakwe – Ukozivuze – Nyirarwoga
– Nkuriyingoma – Ngomiganje – Ngomituje
Nkuko twabivuze, si abantu gusa bitirirwa ingoma ahubwo hari n’amazina y’ahantu n’imisozi hitirirwa ingoma. Ayo mazina y’ahantu ni nk’aha:
– Ngoma ya Butare mu mujyi (Akarere ka Huye)
– Ngoma ya Komini Karama ku Gikongoro (Mu Karere ka Nyamagabe)
– Ngoma ya Komini Bwakira ku Kibuye (Akarere ka Karongi)
– Ngoma ya Nyanza muri Komini Gishamvu I Butare (Mu Karere ka Nyanza)
– Ngoma ya Gisenyi ari nayo Abanyekongo bise Goma (muri Kongo)
– Ivugangoma ho muri Komini Bwakira ku Kibuye (Mukarere ka Karongi)
– Kigoma ho muri Komini Kigoma I Gitarama (mu Karere ka Ruhango ) hakaba na Ngoma yo muri Komini Mugina (Mu karere ka Kamonyi )
-Rwoga ya Komini Masango I Gitarama (mu Karere ka Ruhango )
Rwoga yari ingabe yasimbuwe na Kalinga, Abanyabungo bamaze kuyinyaga
– Kiyanza cy’ingoma muri Komini Mugambazi i Kigali (mu Karere ka Rulindo), habaga ingoma Muhabura yibutsaga ubwihugiko bwa Yuhi Gahima ku Karambo ka Rukore ho mu Busigi hateganye na Paruwasi ya Rulindo
– Ruhindangoma hafi ya Rucuro muri Kongo, abiru b’Abacyuriro bahagiraga ingoma bavugirizaga umwami w’u Rwanda iyo yarambagiraga muri ako Karere.
Ibi biratwereka y’uko ingoma zizwi mu bantu no mu bintu; twavuga ko bisangiye amazina agenura cyangwa se aranga umuco w’abantu n’uw’ahantu, ari nawo dukunda kwita umuco w’igihugu.
Mu nkuru itaha ikubiye muri iyi ngingo nkuru “Umwanya w’Ingoma” tuzabageza inkuru ivuga “Ingoma mu nkoresho z’impuzamuriri nyarwanda”