Post
Ingabo za Libiya zemeza ko zisubije umujyi wa Bani Walid
{Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2012, Guverinoma y’igihugu cya Libiya yatangaje ko yongeye kwisubiza umujyi wa Bani Walid wari wigaruriwe n’abahoze mu ngabo za Kadhafi.}
Minisitiri w’umutekano Oussama Jouili yatangarije ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP) ko ubu uyu mujyi ufite umutuzo usesuye, nta kibazo na gito cy’umutekano ufite.
Ati: ’’Abaturage bakomeje imirimo yabo isanzwe nta mpungenge nta n’ikirango na kimwe kigaragaza ubutegetsi bwa Kadhafi kiri muri uyu mujyi.’’
Bamwe mu batuye umujyi wa Beni Wakid batangarije AFP itangazwa ry’ifatwa ry’uyu mujyi ryaturutse ku mirwano yabaye hagati y’abaturage n’umutwe wa 28 w’igisirikare ushinzwe umutekano muri uyu mujyi.
Iyi mirwano yashojwe n’abo mu bwoko bwitwa Werfella ubwo bajyaga gusaba umuntu wabo wafashwe n’uyu mutwe wa gisirikare baramubima, nyuma bohereza umuntu umwe ubahagarariye agezeyo baramurasa imirwano itangira ubwo.
Iki kibazo cyari cyavugishije ibitangazamakuru bitandukanye ku isi ubwo byavugwaga ko ari abahoze mu gisirikare cya Kadhafi bigaruriye uyu mujyi.
Guverinoma iratangaza ko igiye kurangiza iki kibazo yimura uwo mutwe muri uyu mujyi kuko ngo bimaze kugaragara ko abaturage ucungira umutekano batawukunda.