Post
Imiterere y’ubuzima ku kirwa cya Nkombo
{Nkombo ni ikirwa cyangwa se ubutaka buri mu kiyaga cya Kivu, ikaba ari n’umwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi, kubera imiterere y’uwo Murenge ubuzima bwaho nabwo usanga bwihariye.}
{{Kwivuza}}
Abaturage batuye Nkombo bafite icyigonderabuzima bivurizaho, kikaba ari Icyigonderabuzima kinini kandi cyiza. Mu kugeza umurwaye ku bitaro bya Gihundwe bifashesha ubwato buri mu Kiyaga cya Kivu bw’ibyo bitaro.
N’ubwo bimeze gutyo ariko kugeza umurwayi ku cyambu hakoreshwa bulankari, bagashaka abagabo bafite imbaraga, bakamuterura kuri iyo bulankari kugera ku mazi aho bafatira ubwato.
Umuganga aba ari kumwe nabo, afite ibikoresho byose bya ngombwa harimo na serumu. Iyo ari nijoro, nabwo ngo niko bigenda, dore ko ngo hari umusare uhembwa buri kwezi, akaba afite ubwato bukoreshwa nka ambulansi. Uyu musare kandi yaguriwe telefoni, n’iyo ari nijoro arahamagarwa hanyuma bakajyana umurwayi bagasanga yiteguye.
Iyo umurwayi ageze ku Kivu, ngo baba bahamagaye ambulansi iva ku bitaro i Gihundwe, ikaba yageze hakurya y’amazi, maze ubwato bukamugeza ku modoka. Iyo ari nijoro, ngo hifashishwa amasitimu kugira ngo hataza kugira usitara mu baba batwaye umurwayi. Mu mvura ngo hakoreshwa umutaka.
Ivuriro naryo rikoresha amashanyarazi bahawe umwaka ushize wa 2011, kandi ngo nta mubyeyi cyangwa undi wese urabura ubuzima bwe kubera imiterere y’aho batuye.
Ababyeyi bagiye kubyara na bo ngo batwarwa muri buriya buryo, bakitabwaho neza, ku buryo ntawe uritaba Imana bitewe n’uko aho batuye hateye. Gusa ngo hari ababyeyi bajya babyarira mu bwato iyo barimo kubambutsa ngo bagere aho imodoka iba ihagaze hakurya y’amazi.
{{Kuringaniza imbyaro}}
Kuri ubu abatuye Nkombo baracyafite ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage kuko kugeza ubu kuri kirometerokare imwe, hatuwe n’abaturage 802 mu guhe nyamara muri rusange mu Rwanda Kirometerokare imwe ituwe n’abaturage 500. Ibi byiyongeraho kandi kuba ku kuba hakigaragara ibibazo by’ubuharike ndetse no gushyingirwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuri ibi ariko Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Rusizi Nirere Francoise avugako iki kibazo bacyizi kandi bagihagurukiye ndetse ko Icyigonderabuzima cya Nkombo kigira uruhare runini mu gukemura iki kibazo, n’ubukangurambaga bukaba bugikomeza.
Ibi kandi uyu muyobozi w’Akarere Wungirije abihuriyeho na Sebagabo Victor Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, we uhamya ko umuco ndetse n’imyumvire ariyo mpamvu y’ibanze itera ubu bwiyongere bw’abaturage, ariko kandi no kuba bahana imbibe na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bituma hari imico imwe n’imwe basangiye, ariko icyo bose bahurizaho ni uko hafashwe ingamba zo gukemura iki kibazo.

{{Amazi ni ingume}}
N’ubwo Umurenge wa Nkombo uri hagati mu mazi, ntibikuraho ikibazo cy’ingutu cyugarije abahatuye kuko kubona amazi meza bigoye. Kuri iki cyibazo ariko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge avugako Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana UNICEF ryatanze inkunga yo kugeza amazi kuri icyo kirwa, ndetse hamaze kubakwa amavomo agera kuri 13, ariko haracyari ingufu zizamura amazi nabyo ngo bikaba bizakemurwa mu gihe cya vuba.


{{Isuku}}
Isuku ku kirwa Cya Nkombo ni ikibazo ariko cyane cyane ngo biterwa no kutagira amazi meza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge ahamyako ubwo amazi azaba amaze gusesekara ku Nkombo isuku nke izaba amateka mu gihe cya vuba.


Nkombo ni ikirwa cyangwa kiri mu kiyaga cya Kivu, ikaba ari n’umwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi. Nkombo ifite ubuso bungana na km2 29, 7, muri zo km2 9 zikaba ari amazi, bityo ubutaka butuwe, bukororerwaho, bukanahingwaho akaba ari km2 20, 7.
Ubu buso bubumbiye hamwe utugari dutanu (harimo Akagari ka Ishywa kabarirwa mu mazi kakaba nako ari akarwa ukwako gatuwe n’abaturage 3,014) butuwe kandi bugahingwaho ndetse bukanororerwaho n’abaturage bageze ku 16,703 .