Post
Imiryango 71 izatuzwa mu mudugudu irindwa ibiza
{Mu gihe bakomeje kuzahazwa n’ibiza byuje inkangu, bigahitana abantu n’ibintu ku mpamvu z’imiturire idahwitse, abandi bagahamya ko ari ubujiji abatuye mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga biyemeje gutura aheza birinda impanuka nkizi kandi bubaka mu midugudu bityo bikaborohereza kwegera umuvuduko w’iterambere.}
Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bagize inama njyanama y’Akarere ka Muhanga igihe bari mu muganda wo gusiza ibibanza bizimurirwamo abazaba bimuwe ahahanamye begera ahagenwe babereye guturwa.
Agaruka ku gaciro k’iki gikorwa visi Perezida wa Njyanama y’Akarere, Laurien Jyambere yavuze ko bataje gusana amazu cyangwa kuriha ibyangiritse, ariko birakwiye ko umuntu wese yumva ububi bwo gutura mu manga nyuma y’ubunararibonye bafite kuko mangingo aya habaruwa ingo 24 zasenyutse burundu zicumbikiwe n’abaturanyi mu gihe 71 bagomba kwimurirwa mu mudugudu kandi bakaba bagomba kureba aho bavuye bakihitiramo aheza hajyanye n’icyerekezo cy’igihugu bagatura mu midugudu.
Muri iki gikorwa cy’umuganda cyaberaga mu kagari ka Rwasare ku bufatanye n’ingabo ndetse n’abakozi ba sosiyete ya tigo bishimiye ubwitange bwagaragajwe n’umwe mu biteguye kwimukira mu bibanza byasijwe nyuma yo gusenyerwa n’inkangu ikamuta igasi.
Nk’uko bimaze kuba akamenyero umuganda urangiye abaturage baganiriye n’abajyanama babasuye cyane ko bari baje mu buryo bwiteguwe, banashyikirizwa inkunga y’amafaranga agera ku bihumbi 200 azashyikizwa iyi miryango mu rwego rwo gukomeza kubafata mu mugongo.