Post
Imibiri y’abazize imvururu za nyuma y’amatora muri Cote d’Ivoire yataburuwe
{Umushinjacyaha wa Repubulika ya Cote d’Ivoire yatangije kuwa Gatatu itabururwa ry’imibiri y’abazize imvururu za nyuma y’amatora yo muri 2011.
}
Ibi byabaye nyuma yaho hari ababwiye ubutabera na ONUCO ko hari ahashyinguwe abantu mu kajagari mu gace ka Doukouré gaherereye muri komini ya Yopougon, imwe mu zagizweho ingaruka nyinshi n’imvururu zabaye nyuma y’amatora.
Ubwo Laurent Gbagbo yahirikwaga ku butegetsi, abamushyigikiye biraye mu bashyigikiye Perezida Alassane Ouattara maze bahitana benshi muri bo baherereye muri iyi komini.
Ingabo za Cote d’Ivoire nizo zabashije guhagarika ubwo bwicyanyi ubwo zirukanaga abashyigikiye Gbagbo nyuma y’ibyumweru byinshi by’imirwano.
Ababibonye ndetse n’ingabo za Loni ONUCO, bavuga ko ubwo bwicanyi bwakozwe ku mpande zombi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama, umubiri umwe wataburuwe, bikaba biri mu rwego rwo gutangiza iperereza ku bwicanyi ndetse no kumenya amazina ya ba Nyakwigendera ari na byo ahanini bigamijwe n’iki gikorwa.