Post
Igitaramo cya EBENE Events cyanyuze Abanyarwanda bo mu Bubiligi
{Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2012, ishyirahamwe ‘EBENE Events’ ryahuje abahanzi bazwi muri muzika cyane cyane uwo muri Afurika yo hagati baturutse hirya no hino barimo n’Abanyarwanda. Uwo mugoroba ukaba warahawe inyito ‘Tubyine World Tour’.}
Twaganiriye n’umunyarwandakazi Uwimbabazi Sandrine uyobora EBENE Events. Nk’uko yabidutangarije, iryo shyirahamwe rye rifite inshingano zo guteza imbere ubuhanzi n’umuco byo muri Afurika mu bihugu by’u Burayi.
Uwimbabazi n’abo bafatanyije kandi barateganya ko byajya bikorwa buri mwaka mu bihugu bitandukanye, ibitaramo bikitabirwa n’abahanzi bazajya baturuka mu mpande zose z’isi baherekejwe n’abatuye ku mugabane w’u Burayi, ikaba ari nayo mpamvu bawise ‘Tubyine World Tour’.
Igihugu gitahiwe umwaka utaha akaba ari Canada mu buryo bwo gufasha abahanzi b’Abanyafurika kwereka ubumenyi no gukundisha umuco w’iwabo mu bice byose by’isi.
Abahanzi bitabiriye uyu mugoroba wabereye i Bruxelles muri commune ya Anderlecht ni De Gaulle waturutse muri Canada, Aaron Tunga wavuye mu gihugu cy’u Burundi naho mu Bubiligi ni Patrick Sly, Francis Kappé, Désiré, Dude, Zion’Youth, Siderale, Aines, n’abakobwa babyina kinyarwanda bitwa ‘Amariza’.
Mu kiganiro twagiranye n’abahanzi De Gaulle na Aaron, batubwiye ukuntu bishimiye kuza kwifatanya n’abandi. Ikindi ni uko basanga guhurira mu Bubiligi ku ikubitiro ngo ari igikorwa cyiza, cyane ko habarizwa benshi mu bo bahuje umwuga kandi banakoranye igihe kinini, bagashimishwa na none n’abaje kwitabira igitaramo cyabo usangamo abakunzi ba muzika wabo kuva kera.
Sandrine wateguye uyu mushinga akanawushyira mu bikorwa we ngo yashimishijwe no kubona abantu benshi bawitabiriye; ngo kuri we ni intsinzi ikomeye kuko icyo agamije ari uguhuza abantu mu bikorwa bijyanye n’umuco kuko ariwo pfundo ry’imibanire myiza no kubahana. Ibi yabidutangarije igitaramo kigeze hagati ubona koko anezerewe.
Icyo twiboneye n’amaso rero ni uko diaspora nyarwanda, urubyiruko ndetse n’abakuru, Ababiligi n’abandi Banyaburayi n’Abanyafurika bose bahuje urugwiro.




{{Inkuru}} : Karirima A. Ngarambe, Correspondant –IGIHE.com – Belgique
{{Foto}} : Bel’Afika – Media