Post
Igiceri cy’100 cyatumye amubaga isura akoresheje urwembe
{Amakimbirane ashingiye ku giceri cy’100 yatumye umugabo witwa Habanabakize Jean d’Amour w’imyaka 28 y’amavuko bamubaga isura bakoresheje urwembe ruca inzara.}
Habanabakize ukora akazi k’ubukarasi avuga ko umusore bakorana yamubaze isura akoresheje urwembe bacisha inzara nyuma y’amakimbirane yaturutse yo kubona imodoka buri wese agashaka kuyipakira kugira ngo abone igiceri cy’100 cyangwa amafaranga 200.
Ati: ”Imodoka yaraje turasunikana buri wese ashaka kuyipakira mubwira ko ari jye wayigezeho mbere aranga turatongana, turasunikana bigera aho turwana habura n’umwe uyipakira”.
Habanabakize ukorera ku iseta ya SONATUBES mu karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali avuga ko akimara kubona ko bibaye akavuyo kubera gukimbirana na mugenzi we yahise yitahira akaza kugaruka ku mugoroba saa kumi n’ebyiri n’igice asanga yahamutegeye ariko we ntasobanukirwe ibyo ari byo.
Agira :” Muri ayo masaha haba hari akijima, nahageze ntamubonye ngiye kumva numva umuntu ambagishije urwembe aturutse mu mutwe agera mu maso, ntangiye gutaka numva atangiye no kumbaga mu rubavu!”
Uyu mugabo uvuka mu kagali ka Nyagatovu, Umurenge wa Kibaya, Akarere ka Ngoma ho mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko akimara kubagagurwa mu maso no mu mbavu amaraso yahise atangira kududubiza maze ajyanwa mu bitaro bya CHUK.
Agira ati:” Nageze kwa muganga nabaye amaraso gusa, umuganga wamvuye yabwiye ko ndi umurame kuko uwankase yari yakase n’umutsi wa nyiramivumbi urimo uratungereza amaraso”.
Habanabakize ufite umugore n’umwana umwe avuga ko kugeza ubu arimo ibitaro bya CHUK umwenda w’amafaranga 39 416 FRW byo kumudoda, kumupfuka, kumutera serumu no kumuha indi imiti.
Ati:” Namazemo iminsi itatu mpita nsaba urupapuro rwo kujya gutanga ikirego kuri polisi, mvuyeyo mpita njya mu cyaro gushaka uburyo najya mbona amafaranga yo kwipfukisha.”
Arongera ati:” Uyu mwenda urampangayikishije cyane, ubu bamfata nk’uwambuye ibitaro ariko nanjye sinjye.”
Uyu mugabo ubu utuye mu Kagari ka Kagina, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo avuga ko yavuye mu bitaro akajya mu cyaro gushaka amafaranga yajya yifashisha mu kwipfukisha no kugura imiti kuko nta mituweli yari afite.
Ikindi avuga ngo ni uko yari yizeye ko uriya mugabo wamubaze azamuvuza, ariko akaza gushiduka urukiko rwaramaze kumurekura.
Ati:” Nari nzi ko bazamutegeka akamvuza akanampa impozamarira none ngo urukiko rwaramurekuye by’agateganyo”.
Habanabakize avuga ko atigeze abona akanya ko gukurikirana ikirego cye ngo abe yajuririra iri rekurwa kuko yari ahugiye ku bibazo by’ubuzima bwe. Akomeza avuga ko aheruka ajya gutanga ikirego muri polisi bakamufotora, ubu akaba akeka ko byahwaniyemo, igisigaye akaba ari ukujya mu cyaro akagurisha umurima maze akaza akishyura ibitaro kugira ngo batazamukurikirana nk’umwambuzi.
Umunyamategeko Me Mbaraga Robert avuga ko icyo uyu mugabo yakora ari ukujya mu bushinjacyaha akamenya aho dosiye y’uwamukoreye icyaha igeze, ngo naho ubundi nta burenganzira bwo kujurira cyangwa kutajurira aba afite.
Ati:” Najye muri parike abaze aho bigeze. Kuba uwamuhohoteye baramurekuye by’agateganyo ntibivuze ko yahanaguweho icyaha, ahubwo ni ukumuha uburenganzira bwo kuburana ari hanze”.
Me Mbaraga avuga ko atari kumuvuza igihe cyose atari yahamwa n’icyaha keretse iyo ahita abyiyemerera. Agomba gutegereza akaburana, yahamwa n’icyaha akaba aribwo haza ibyo gusaba indishyi.



