Post
Igice cya I: Amavubi n’ibibazo by’abakinnyi b’abanyamahanga
{Hashize igihe kitari gito havugwa ibibazo by’abanyamahanga mu mupira w’u Rwanda, abakurikiranira hafi iterambere ry’umupira wo mu Rwanda bemeza ko umubare munini w’abakinnyi babanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda udindiza abakinnyi babanyarwanda, iterambere ry’umupira w’u Rwanda n’ikipe y’igihugu by’umwihariko.}
Muri iyi minsi hari amakuru avuga ko mu ikipe y’igihugu Amavubi hagiye kwiyongeramo abakinnyi babanyamahanga harimo abanya Brezil bakinira ikipe ya Police bazwi ku mazina ya Loddie, Rivaldo na Nani hakiyongeraho n’abakinnyi bakinira ikipe ya APR FC Diego na Douglas na rutahizamu w’ikipe ya Etincelles Ochaya Silva.
Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye kuri telefone n’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Michel Gasingwa yadutangarije ko nta mukinnyi w’umunyamahanga bateganya kongera mu Mavubi, Gasingwa ati: “Nta mukinnyi w’umunyamahanga duteganya kongera mw’ ikipe y’igihugu Amavubi.”
Twashatse kumenya impamvu rutahizamu ukinira ikipe ya Etincelles, Ochaya Silva ukomoka mu gihugu cya Uganda yagaragaye mu bakinnyi bakiniye Amavubi ubwo bakinaga n’abakinnyi babanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda, Gasingwa yadutangarije ko ari gahunda zo gutoza z’umutoza, Gasingwa ati: “Ziriya ni gahunda z’umutoza, biterwa n’uburyo yateguye abakinnyi be ngo bitoze ariko na none niwe utubwira umukinnyi akeneye twabona bishoboka tukamushakira ibyangobwa.”
Tumubajije niba hari umukinnyi w’umunyamahanga Micho yababwiye ko akeneye, Gasingwa yaduhakaniye ko nta numwe, Gasingwa ati: “Nta mukinnyi numwe w’umunyamahanga Micho aratubwira ko akeneye.”

{{MINISPOC ifite siporo mu nshingano zayo ibona ite ikibazo cy’abakinnyi babanyamahanga?}}
Mu kiganiro IGIHE.com yigeze kugirana n’uwari Ministiri w’urubyiruko, Protais Mitali amaze gusimbura Habineza Joseph wari Ministiri w’umuco na siporo, Mitali yadutangarije ko bidashoboka guca abakinnyi b’abanyamahanga muri siporo y’u Rwanda ko igishoboka ari ukugabanya umubare munini wabo ku nyungu z’abakinnyi babanyarwanda n’amakipe y’igihugu.
Mitari ati: “Muri siporo y’u Rwanda ntabwo ducyeneye abakinnyi benshi b’abanyamahanga, dukeneye bake b’abahanga koko, ku buryo abakinnyi b’Abanyarwanda bagira icyo babigiraho, iyo niyo mpamvu habaho amategeko ashyiraho umubare ntaregwa w’abakinnyi b’abanyamahanga ikipe igomba kugira muri shampiyona.”
Nyuma y’igihe kigera hafi ku mwaka umwe Minisitiri Mitali abidutangarije, IGIHE.com twarongeye turamwegera tumubaza aho gahunda yo kugabanya abanyamahanga igeze, Mitali yadutangarije ko ari gahunda igomba kugenda buhoro buhoro, Mitali ati: “Gahunda yo kugabanya abanyamahanga muri siporo y’u Rwanda imaze igihe kinini ikorwa, ariko n’ibintu bigomba kugenda buhoro buhoro nta guhubuka.”
Mitali yakomeje adutangariza ko ari gahunda ndende kandi izagirwamo uruhare n’inzego zose zifite aho zihuriye na siporo y’u Rwanda, Mitali ati: “Ntabwo ari gahunda yakorwa na Minisiteri gusa, urugero nk’abayobozi b’amakipe yo mu Rwanda bagomba kumva neza akamaro ko gukinisha abakinnyi babanyarwanda no kubagirira ikizere, ariko nkuko mubizi n’ibintu biza buhoro buhoro.”
Tumubajije nimba nta mpungenge baba bafite ku bakinnyi bakiri bato b’Abanyarwanda aho twamuhaye urugero rw’abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu gikombe cy’isi muri muri Mexico, Mitali yadutangarije ko hari gahunda ihamye Minisiteri yateguye ku buryo abana babanyarwanda bafite impano mu mikino bazajya babona amahirwe yabo.
Mitali ati: “Nta mpungenge dufite, kuko dufite gahunda ndende kandi ihamye twateguye ku buryo abakinnyi bakiri bato b’Abanyarwanda bagaragaza impano bazajya babona amahirwe yo kuyigaragaza”.

Mitali yashoje adutangariza ko abakinnyi b’Abanyarwanda bagomba gukora bakagaragaza icyo bashoboye, ntabwo ikipe runaka izafata umukinnyi ngo n’uko ari umunyarwanda kandi atabaha icyo bamushakaho, Mitali ati: “Abakinnyi b’Abanyarwanda nibakore bagaragaze icyo bashoboye, natwe tubabere abavugizi mu makipe ku buryo amakipe agomba kumva ko akwiye gushaka umukinnyi w’umunyamahanga ari uko babuze umunyarwanda ubishoboye”.
{{Abakunzi ba siporo mu Rwanda babifata gute?}}
Abeshi mu bakurikirana siporo y’u Rwanda babona bitandukanye kuza kw’abakinnyi b’abanyamahanga mu Rwanda.
IGIHE.com yaganiriye n’abakunzi b’umupira w’amaguru twasanze bitabiriye imyitozo y’ikipe Isonga FC, abenshi badutangarije ko batishimira uburyo abakinnyi b’abanyamahanga bakomeza kwiyongera mu Rwanda, umwe mubo twahasanze utarashatse ko tumuvuga izina yagize ati: “Reba nkiyi kipe y’Isonga FC, irimo abakinnyi benshi b’abanyarwanda kandi bakiri bato, ariko uzasanga ejo bundi babongeyemo abanyamahanga babure uko bakomeza gukina, ubwose imikinire yabo izazamuka ite? Nonese wahamagara ute Emery, Faustin n’abandi niba ushaka kongera abanyabrezil mu Mavubi? Erega FERWAFA ndetse nandi ma federasiyo nahere ku bana babanyarwanda, bagende batsindwe ariko mu myaka itari myishi uzasanga batsinda kandi ari ikipe y’abanyarwanda gusa”.
Uwo mugabo utarashatse ko tumuvuga izina yakomeje avuga ati: “Nonese niba twarateguye bariya bana mu myaka itarenze 2 bakajya mu gikombe cy’isi, ubwo tubateguye imyaka 5 bagera he? Jye mbona bateguwe neza basubira mu mikino nkiriya kandi bakitwara neza, ahubwo twemere ko wenda hari izindi nyungu abayobozi baza federasiyo bashobora kuba babigiramo kuzana abakinnyi babanyamahanga.”
Abakunzi ba siporo benshi bakomeje basaba abayobozi baza club zo mu Rwanda kumva ko bagomba kugira uruhare mu kuzamura amakipe y’igihugu, uwitwa Claude ati: “Nonese abayobozi b’amakipe nka APR FC, Rayons Sport, Police FC n’izindi zifite ubushobozi nizidaha abana b’abanyarwanda amahirwe ubwo bizagenda gute? Kandi abayobozi bayo makipe birengagizako ubushobozi ayo makipe afite ari imitsi y’abanyarwanda!”.
Mu gusoza ikiganiro twagiranye nabo bakunzi ba siporo, badutangarije ko nta wanga abanyamahanga, ko hakwiye kuza bake nabo bari mu rwego rwo hejuru ku buryo abakinnyi b’abanyarwanda bagira icyo babigiraho.

{{Ese Amafederasiyo yitabaza abanyamahanga niyo yitwara neza?}}
IGIHE.com yagerageje kugereranya amafederasiyo atandukanye mubyo yagezeho kubera gukinisha abanyamahanga, n’izindi zitabakinisha icyo zagezeho.
{{-}}Federasiyo y’umukino wa Basketball mu Rwanda niyo iza kw’isonga mu gukinisha abanyamahanga benshi mw’ ikipe y’ igihugu, ariko se n’ikihe gikombe u Rwanda rwatwaye muri uwo mukino? n’irihe rushanwa rikomeye u Rwanda rwari rwitabira?
Ikipe y’ igihugu ya Basket hari igihe ijya mu kibuga, ugasanga abakinnyi 5 bose babanje mu kibuga ni abanyamahanga bahawe ubwenegihugu, muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda usanga harimo umubare munini w’abanyamahanga, ese nta banyarwanda bazi gukina Basket ball?
{{-}}Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda uwayishyira ku mwanya wa kabiri mu gukinisha abanyamahanga ntiyaba yibeshye, Ese u Rwanda ni ikihe gikombe twatwaye gikomeye, Ese n’irihe rushanwa rikomeye u Rwanda rwitabira mu buryo buhoraho?
Ikipe y’ igihugu Amavubi yitabiriye imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu mwaka 2004, icyo gihe ikipe yari yongewemo abakinnyi beshi babanyamahanga, koko yitwaye neza nubwo atari cyane, ariko se nyuma byagenze gute?
{{-}}Federasiyo y’umukino wa Volley ball mu Rwanda usanga yita ku bakinnyi bakiri bato b’abanyarwanda ihereye cyane mu mashuri yisumbuye naza kaminuza, ariko iyo urebye nayo yitabira amarushanwa nkayo izikoresha abakinnyi babanyamahanga zitabira.
Mu mwaka 2010, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yateguwe neza ubwo bajyaga muri Brezil, bitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika cyabereye muri Lybie begukana umwanya wa 4.
{{-}}Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda izitabira imikino olempike 2012 izabera i Londre mu Bwongereza, umukinnyi w’umunyarwanda Adrien Niyonshuti niwe wiboneye itike.
Mu marushanwa menshi ikipe y’igihugu mu mukino w’amagare yitabira usanga yitwara neza mu gihe nta munyamahanga numwe urimo.
{{-}}Imikino y’abamugaye nayo ikomeje gutera imbere, ikipe y’igihugu yegukanye igikombe cy’isi muri sitting volleyball nta munyamahanga urimo, ikipe y’igihugu izitabira imikino parolempike izabera mu mujyi wa Londre 2012.