Post
Ibitaro bya Kanombe bigiye kuba ntangarugero mu kurwanya SIDA
{Ku bufatanye na Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibinyujije muri Ambasade yazo, ibitaro bya gisirikare bya Kanombe byatashye inzu izafasha mu kurwanya icyorezo cya SIDA.}
Iyi nzu izajya ikorerwamo ibikorwa binyuranye byo guhangana n’icyorezo cya SIDA ahanini kubera ibikoresho bigezweho ifite kandi n’ubushobozi bwo kwakira benshi.
Umukuru w’ibi bitaro, Col. Dr. Karenzi Ben yavuze ko iyi nyubako izafasha byinshi ibitaro kuko hari serivisi izaba ifite nyinshi abarwayi bakenera.
Yagize ati: “Iyi nyubako izatangirwamo serivisi za VCT, ART, PMTCT ndetse na ARV. Ni inkunga twagejejweho ku bufatanye na Minisiteri y’Ingabo za USA ibicishije mu mushinga Drew Care International. Izatuma dukomeza kuba ku isonga mu kurwanya SIDA”.
Anne Casper wungirije Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yavuze ko bishimiye gukorana n’igisirikare cy’u Rwanda kuko ari intangarugero muri byinshi muri Afurika ndetse no ku isi.
Casper yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda ntizigamije gusa kubungabunga ubusugire bw’igihugu kuko zinabungabunga ubusugire bw’abaturage ngo bagire ubuzima bwiza buzira SIDA”.
Afungura iyi nyubako ku mugaragaro, Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Kabarebe James yavuze ko ingabo zigamije kuba ku isonga mu kurwanya SIDA ku isi.
Yagize ati: “RDF iri ku isonga mu kurwanya icyorezo cya SIDA kandi tuzakomeza gukorana n’abaterankunga, bityo duhangane n’ibyorezo ibyo ari byo byose bibangamira imibereho myiza y’Abanyarwanda”.
Ibitaro bya gisirikare bya Kanombe byatangiye mu mwaka w’1968 aho byitaga gusa ku basirikare ariko ubu binita ku basivili. Ubuyobozi bwabyo buvuga ko kuba buri kwagura ibi bitaro bizatuma biba intangarugero muri Afurika ndetse no ku isi.





{{Foto: Elisée, MOD}}