Post
Ibisambo byamaze amezi 6 bicukura inzira yo kwiba amapawundi 6000
{Mu gihugu cy’u Bwongereza, ibisambo byamaze igihe kigera ku mezi atandatu bicukura inzira bizanyuramo bijya kwiba ahantu hari habitse amafaranga.}
Ibi bisambo byo mu Mujyi wa Manchester byacukuye umwobo ufite uburebure bwa metero 30 n’ubunini bwa metero imwe n’ibice bibiri mu gihe kigera ku mezi atandatu, bikora inzira inyuze munsi y’ubutaka yo kunyuramo bijya kwiba ahantu habikwaga amafaranga biciye munsi y’iduka ricuruza ibijyanye naza video ndetse n’iduka rikwirakwiza ibinyobwa muri ako gace nk’uko polisi y’iki gihugu yabitangaje.
Ibi bisambo nyuma y’amezi atandatu bishaka inzira yo kunyuramo bijya kwiba, byarangiye bigeze ku ntego yabyo aho byinjiye ahabikwa amafaranga bigatwara ibihumbi bitandatu by’amafarnga y’u Bwongereza (Pounds) ni ukuvuga hafi miliyoni esheshata z’amafaranga y’u Rwanda.
Umupolisi Ian Shore aganira na 7sur7.be dukesha iyi nkuru yagize ati: “Turizera ko ibi bisambo bitarengeje ibihumbi bitandatu by’amapawundi (pounds) kuko ubu bujura bwabaye ariyo asigaye muri iyi nyubako”.
Iyi ni inshuro ya kabiri ibisambo byiha icyate cyo gucukura munsi y’ubutaka muri aka gace bigiye kwiba kuko no mu mwaka w’2007 habaye igikorwa nk’iki nk’uko urubuga 7sur7.be rubivuga.