Post
Ibibazo bya Blackberry byakoze ku bayobozi b’uruganda RIM
Ibibazo bya Blackberry byakoz eku bayobozi b’uruganda RIM
{Mu ruganda RIM rukora telefone za Blackberry zizwiho gukoresha ikoranabuhanga rijyanye n’ibihe hatavugwamo impinduka.}
Nyuma y’igihe gito uru ruganda ruvuzwemo imikorere idahwitse aho telefone zarwo hirya no hino ku isi zagaragaje ibibazo mu mikorere, habayeho impinduka zigaragara mu miterere y’inzego z’ubuyobozi bwa RIM, aho abayobozi bakuru barwo bahagaritswe. Abo ni uwari umuyobozi mukuru akaba n’uwarushinze Mike Lazaridis n’uwari umwungirije Jim Balsillie, aho ubu basimbuwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa (Chief operating officer) Thorsten Heins.
Ifatwa ry’ibi byemezo ni nk’imwe mu nzira abafite imigabane muri uru ruganda bahisemo yo guhangana na Apple na Google zigenda zirushaho kubanikira mu ihangwa ry’udushya mu ikoranabuhanga ndetse no kwigarurira isoko rinini ku isi.
Abafite imigabane muri RIM bahurije ku kuvuga ko kuba bagenda batakaza isoko byatewe n’abayobozi badashoboye, badafata ibyemezo bikomeye byo guhangana mu bucuruzi rigezweho muri ibi bihe, ndetse bakaba nta dushya bahangaga.
Ikibazo gikomeye bashinjwaga ni ukutabasha kumva ukuntu uruganda rugenda rutakaza isoko mu bijyanye n’ikoranabuhanga isi igezemo muri ibi bihe.
Bashinjwe kandi kutagira imbaraga zo guhagarika Apple na Google bavuga ko zari zatangiye kumira uruganda rwabo, ibi biraha akazi katoroshye umuyobozi mushya kuko asabwa gukora uko ashoboye Blackberry ikongera kugaragaza ko ishoboye kuba mu ruhando rw’abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga. Hatanzwe urugero rwa PlayBook bakoze bagamije guhangana na iPad ikorwa na Apple ariko ntibigende neza nk’uko babyifuzaga.
Aganira n’abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya RIM i Waterloo muri Canada, Lazaridis yatangaje ko igihe cyari kigeze hakabaho impinduka.
Lazaridis yashinze RIM mu mwaka w’1984, bivugwa ko azagirwa Visi Perezida nk’uko BBC ibitangaza.