Post
I Kinshasa banze kwitabira imyigaragambyo yateguwe na Tshisekedi
{Abaturage batuye i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banze kwitabira imyigarambyo bari batumiwemo na Étienne Tshisekedi na n’ubu ukibona nk’aho ari we Perezida w’iki gihugu.}
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize Tshisekedi yatangiye gahunda yo gushishikariza abaturage batuye mu mijyi itandukanye irimo Kananga, Mbuji-Maji na Kinshasa gukora imyigaragambyo rusange yagombaga gutangira kuri uyu wa mbere kugeza igihe cyose hagize igihinduka .
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, itangaza ko abatuye i Kinshasa batigeze bitabira iyi myigaragambyo nk’uko byari byitezwe n’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa UDPS rya Etienne Tshisekedi.
Abaturage bo muri aka gace bagize bati: “Nitwishora mu myigaragambyo tuzarya iki? Abanyekongo turya buri munsi kutujyana mu myigaragambyo, rero bisa nko kutwica “.
Kuri wa mbere ngo muri uyu mujyi byari bimeze nk’ibisanzwe kuko ibikorwa byose byarakomeje akazi kagakorwa nk’aho ari kuwa mbere w’akazi usanzwe.
Umuyobozi mukuru wa sosiyete sivile muri iki gihugu Alexisis Kasuasua, atangaza ko abaturage batuye mu mujyi ya Mbuji- Maji na Kananga aho Tshisekedi yabonye amajwi ari hejuru ya 95 % bitabiriye iyi myigagambyo ku bwinshi ngo kuko amazu y’ubucuruzi n’amwe mu mashuri byari byafunze imiryango, ndetse n’ibikorwa bitandukanye byari byahagaze kuko abigaragambyaga bagendaga n’amaguru.