Post
Hyacinthe Nsengiyumva yongeye kuregwa uruhare muri Jenoside
{U Bufaransa : Umuryango uharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwa ubutabera, washyikirije ikirego urukiko rwa Paris baregamo Nsengiyumva Hyacinthe Rafiki.}
Kuri uyu wa 7 Mutarama nibwo umuryango uharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bafatwa bakaburanishwa (Le Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda : CPCR), washyikirije ikirego Urukiko rwa Paris usaba ko Nsengiyumva Hyacinthe Rafiki wahoze ari Minisitiri w’umurimo yakurikiranwa ku ruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), Alain Gauthier uyobora CPCR yavuze ko bakurikirana Nsengiyumva ku ruhare yagize rwo kwitabira inama zacuraga umugambi mubisha wa Jenoside no kuba yaragize uruhare rukomeye mu bitero byabereye ku Kiliziya yo ku Nyundo byahitanye imbaga y’Abatutsi n’iyicwa ry’Abatutsi b’aho akomoka mu cyahoze ari Gisenyi.
Amakuru dukesha lemonde.fr avuga ko nyuma ya Jenoside, Nsengiyumva yahungiye muri Congo-Kinshasa aho afatanyije na ba Col Tharcisse Renzaho ndetse na Col Aloys Ntiwirigabo bashinze umutwe wa FDLR.
Tariki 9 Kanama umwaka ushize, yari yafashwe n’ubutabera bw’u Bufaransa ariko aza kurekurwa n’Urukiko Rukuru rwa Paris, bidatinze Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwongeye ku gusohora impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris ruzasuzuma niba yakoherezwa mu Rwanda nk’uko rwabisabye.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru Alain Mukuralinda yatangarije IGIHE.com ko bashimishijwe no kuba Nsengiyumva yongeye kugarurwa imbere y’ubutabera nyuma y’uko umwaka ushize yari yarekuwe kubera ko ngo nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwagaragaje ku byaha bumurega, bityo ngo bakaba biteguye ko mu gihe CPCR igize icyo ibasaba mu rwego rw’iperereza nk’abatangabuhamya n’ibindi bazahita babiyiha badatindiganije.
Alain Mukuralinda avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda bategereje icyemezo gishobora kuzafatwa kuri uyu wa Gatatu ubwo hazaba hasuzumwa nanone niba yazanwa kuburanishirizwa mu Rwanda ari naho yakoreye ibyaha, yagize ati:’’tugiye kubyitondera kuko nta wamenya niba mu byatumye ubushize arekurwa hari icyahindutse, gusa twe byadushimishije’’.