Post
Hot Friday with Knowless
Kuwa Gatanu tariki ya 3/2/2012, umuhanzikazi Knowless azataramira abakunzi be muri Quelque Part Bar & Resto kuva saa mbili z’umugoroba.
Kuwa gatandatu nabwo hateganijwe ko Dj Matt azashyushya abantu ndetse hazataramira n’abandi bahanzi bakunzwe.
Ibi bitaramo bikazakomeza kubaho mu gihe cya week-end nk’uko ubuyobozi bwa Quelque Part Bar &Resto bwabitangarije IGIHE.com.
Kuri uwo munsi kandi urubuga KigaliKonnect.com ruzatangira gukora ku mugaragaro!
Quelque Part Bart & Resto itanga amafunguro yo ku manywa n’ibyo kunywa igihe cyose, iherereye mu nyubako yo kwa Rubangura mu Mujyi wa Kigali. Ikorera mu muryango wa 118.
Kwinjira ni Ubuntu!
