Post
Hatangijwe urukiko rwa Kiliziya mu Rwanda
{Kuva mu myaka ya 1960, ari nabwo Papa Yohani wa XXIII yatangaje itegeko ngenga rishyiraho burundu inzego bwite z’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu Burundi na Kongo, hanagiyeho n’urukiko rwa Kiliziya gatolika kuko ngo ruteganyijwe muri cya Gitabo cy’Amategeko rebero ya Kiliziya. }
Muri make, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ngo Kiliziya ni umuryango w’Imana kandi umuryango mugari, ariko ugizwe n’abantu batandukanye, babatijwe yego, ariko babonekamo abanyabyaha n’intungane, bityo nk’umuryango ugizwe n’abantu, ntushobora kuburamo ibibazo by’imyumvire, imibanire, imyitwarire n’imikorere ; ndetse rimwe na rimwe urunturuntu, ni ngombwa ko haboneka uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane ashobora kuvuka mu bakristu, bwo kunga ababikeneye, kurenganura urengana no guhana uwananiranye.
Uru rukiko rwa Kiliziya, ntaho bihurira n’inkiko za Leta n’ubwo byuzuzanya kuko urwa Kiliziya gatolika rugenewe gusa abakristu gatolika, babatijwe, kandi b’ingeri zose babarizwa ku butaka bwa diyosezi : abari mu nzego z’ubusaserdoti nyobozi, abalayiki (ari nabo benshi), n’abiyeguriyimana.
Urwo rukiko rugendera ku Gitabo cy’Amategeko rebero ya Kiliziya (Code de Droit Canonique), rukaburanisha abica ayo mategeko nkana. Ibyaha bikurikiranwa n’ibihano bitangwa ni ibyateganyijwe muri icyo Gitabo cy’Amategekp rebero cyangwa se andi ayashamikiyeho. Kenshi ibyo byaha n’ibihano bijyanye n’iyubahirizwa ry’amahame y’ukwemera gatolika, amasakramentu aganewe gutagatifuza abantu, n’imbonezabupfura ya gikristu. Ahasigaye, Kiliziya gatolika yemera kandi yubaha ubucamanza bwa Leta, mu rugero buharanira ukuri n’ubutabera ku muntu wese nta vangura : bwo bugendera ku mategeko y’Igihugu yashyizweho n’inzego z’ubuyobozi zibifitiye ububasha.
Kuri ubu rufite amategeko ngengamikorere yumvikanyweho bihagije kandi yanditse yashyizweho umukono n’Inteko y’Abepiskopi kuwa 12/12/2011. Rushobora kwakira amoko menshi y’imanza, mu gihe rwitaga gusa ku bibazo birebana n’isakramentu ry’Ugushyingirwa (compétence matrimoniale) ; none ubu rufite ububasha « Pro omnibus causis » ; ari byo kuvuga ‘compétence générale’ mu gifransa, naho mu kinyarwanda umuntu akaba yacishiriza avuga ko rushobora guca imanza zose zirebana n’imibereho cyangwa imikorere ya Kiliziya mu buryo buteganywa n’igitabo cy’Amategeko ayigenga, uretse gusa izagenewe urukiko rukuru rw’i Roma.
Urukiko rwa Kiliziya mu Rwanda rufite abacamanza n’abandi banyabutumwa bateganywa n’Igitabo cy’Amategeko rebero ya Kiliziya :
– Mgr Augustin Misago ni umwepiskopi urukuriye, akarubera umubwiriza (Evêque Modérateur), kandi ahagarariye Inama nkuru y’Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda.
– Padiri Yohani Bosco Ntagungira ni umucamanza mukuru bita « Official » mu gifaransa. Niwe ushinzwe ibikorwa by’ubucamanza nyirizina muri rusange, bityo akitwa « Umuhuzabikorwa w’urukiko rwa Kiliziya ».
– Padiri Martini Nduwamungu ni umunyabutumwa witwa ‘ Umurengezi w’ubutabera’ (Promoteur de Justice) ; ni we ushinzwe kugenzura ko amahame ngenderwaho mu bucamanza bwa Kiliziya yubahirizwa kandi akagena amadosiye akwiye gushyikirizwa abacamanza.
Mgr Michel Nsengumuremyi n’undi munyabutumwa witwa ‘ Umurengezi w’isakaramentu ‘ (Défenseur du lien). Ni we ufite inshingano yo kurwanirira agaciro n’ireme by’isakaramentu, kugira ngo bidahungabanywa ku mpamvu zidafashe cyangwa zidashyitse.
Padiri Joseph Emmanuel Kageruka ni Noteri ushinzwe umurimo w’ubunyamabanga n’ubukarani bw’urukiko.
Naho abacamanza barwo ni Padiri Céléstin Rwirangira, Mgr Dieudonné Rwakabayiza, na Mgr Edouard Ntaganda, ariko umubare wabo ushoora guhinduka bitewe n’akazi kagomba gukorwa.
Umwaka w’ubucamanza ugenewe uru Rukiko watangijwe tariki ya 1 Mutarama kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2012, ariko n’ubwo ari rumwe, hamaze kuremwa amashami yarwo mu madiyosezi yose ( Sections locales d’Instruction). Aho buri shami rigizwe n’abantu batatu. Na none ayo mashami nta bubasha afite bwo guca imanza kugeza mu mizi yazo ; ariko ni yo azajya akorana n’amaparuwasi mu rwego rwo kwegeranya amakuru akenewe no gushungura ibibazo byose bitangwa n’abakristu bavuga akababaro kabo, maze urukiko nyirizina rugashyikirizwa amadosiye ateguye neza.
