Post
Harangwa ibyiniko by’imyumbati bidafite isuku
{Abahinzi b’imyumbati bo mu murenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, barasabwa kwibumbira mu makoperative nk’igisubizo cyo guhangana n’umuco uhagaragara wo kwinika imyumbati inshuro nyinshi mu mazi yakoreshejwe aho bamwe bemeza ko ngo ayo mazi atuma imyumbati yina vuba.}
Ibi byiniko byubatse ku buryo bw’ibiroba byubakiye na sima mu butaka. Utarabigeraho wakirwa n’umunuko w’amazi abirimo, iyo wihanganye ukabyegera usanga afite ibara risa na kaki kandi hariho n’ undi mwanda w’ ibintu bigenda bitakaramo. Usanga kandi hariho n’urusazi rutumaho. Ahantu nk’aha ni ho benshi mu baturage bo mu murenge wa Ntongwe bavuga ko beza imyumbati myinshi binika imyumbati bejeje.
Abaturage twaganiriye binika imyumbati muri ubu buryo bavuga ko amazi amaramo igihe kirenga ukwezi bayasimburanyamo imyumbati. Bamwe muri aba baturage bavuga ko aya mazi batayasimbuza ayandi kubera ko muri uyu murenge no muri aka karere muri rusange amazi ari ingume. Umugore umwe mu bo twaganiriye agira ati: “Aya mazi amazemo nk’ ukwezi ariko ubu tugiye kuyavoma tuyamene, erega amazi aturuka kure biratugora cyane noneho bigatuma umuntu atabona uburyo ahora ayavoma ayamena ashyiramo ayandi”.
N’ ubwo ariko bavuga ko ari ikibazo cy’ amazi gituma binika imyumbatsi inshuro nyinshi mu mazi batayasimbuza, hari n’ abandi bavuga ko amazi nk’ ayo ashaje cyangwa se akoreshejwe inshuro nyinshi ari yo yinisha imyumbati vuba mu gihe amazi mashya ayitinza. Umugabo umwe twasanze hafi y’ ikiniko kiri hafi y’ urugo abivuga muri aya magambo “Aya mazi amazemo iminsi, amazemo nk’ ukwezi kurenga kandi muri icyo gihe twinitsemo inshuro nyinshi n’ ubwo kuri ubu tudaherutse kwinika. Impamvu twinikamo inshuro nyinshi tuba tugira ngo imyumbati yine vuba yoye kumaramo iminsi myinshi kubera ko amazi aba akarishye cyangwa se akaze bigatuma yina vuba”.
Ukurikije impumuro y’amazi ndetse n’isuku muri rusange usanga kuri ibi byiniko,byatuma umuntu yibaza ku bugari buva muri iyo myumbati uko buba bumeze ndetse n’ ingaruka ku buzima bw’ababurya. Kuri iki kibazo twegereye umuyobozi ushinzwe irangamimerere n’ ibibazo by’abaturage mu murenge wa Ntongwe, Kagaju Izere Yvonne, unasimbura Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu gihe adahari. Kagaju Yvonne avuga ko nabo babona ko iki ari kibazo ndetse ko bafashe n’ingamba zo kugikemura batoza abaturage kugira isuku.
By’umwihariko ariko Kagaju Yvonne avuga ko kwibumbira mu makoperative cyaba igisubizo kirambye cy’ iki kibazo cy’ isuku nke mu gutunganya umusaruro w’ imyumbati, kuko ngo muri uyu murenge hari uruganda rutunganya imyumbati rufite ikiniko cya kijyambere, bityo ngo abaturage bari mu makoperative bajya bagikoresha ikibazo cy’umwanda kikagabanyuka.
Kagaju Yvonne agira ati “Ngira ngo mu kagari ka Nyarurama dufite uruganda rutunganya imyumbati kandi bigaragara rufite icyiniko kiza. Mu gukemura iki kibazo rero gahunda twafashe kugira ngo dufashe abaturage bacu kugira ngo bajye bakoresha ibyiniko byiza kandi bifite isuku, ni ukubakangurira kwibumbira mu makoperative, nibaba mu makoperative rero bazaba bafite n’ uburyo bwiza bwo gutunganya umusaruro waturutse mu byo bahinga yaba imyumbati cyangwa se n’ibindi binyuranye nk’ibigori tujya duhinga”.
Umurenge wa Ntongwe ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Ruhango,ukaba ari umwe mu mirenge yeramo imyumbati cyane. Mu gihe cy’umusaruro ngo umuturage umwe ashobora kweza toni eshanu.
{{Inkuru dukesha:}} Imvaho Nshya