Post
Haiti mu kwiyubaka nyuma y’umutingito wabashegeshe
{Ubwo Abanyahaiti bizihizaga imyaka ibiri ishize bahekuwe n’imitingito ikomeye yibasiye iki gihugu, abanyahaiti barangajwe imbere na Perezida w’igihugu Michel Martelly biyemeje ko uyu mwaka wa 2012 ari umwaka wo kwiyubaka no kubaka igihugu muri rusange.}
Kuri uyu wa Kane muri Port-Au-Prince umurwa mukuru w’igihugu cya Haïti bibukaga ababo bahitanwe n’imitingito yabaye mu myaka ibiri ishize muri iki gihugu cyane cyane ariko yibasiye uyu murwa mukuru.
Tariki 12 Mutarama 2010 nibwo imitingito ikaze yateye muri Haïti ku gipimo cya Manyetide cya 7 (magnitude de 7), hagati y’amasegonda 10 na 20 wamaze ugitangira wahise ugusha amazu atabarika unahitana abantu basaga magana 300, nyuma y’igihe kitari gito wamaze wivuga abasaga miliyoni 1,5, kandi kugeza ubu igice cya miliyoni baracyaba mu mahema ntibarabona amazu.
Mu ijambo Perezida Michel Martelly yagejeje kubanya Haiti kuri uyu wa Gatatu, yasezeranyije gukora uko ashoboye ngo yongere ingufu mu kubaka igihugu, ati:’’Uyu mwaka, ni umwaka tugiye kwiyubakamo cyane, mu buryo bw’ibikoresho, ariko tunubaka icyizere n’iterambere ry’Abanyahaiti’’.
Amakuru dukesha urubuga rwa yahoo.com aravuga ko, mu rwego rwo kwiyubaka Perezida Michel Martelly na guverinoma yen go bagiye guhera ku mishinga itandukanye nko kuvugurura inganda, umusaruro w’ubuhinzi, kuvugurura Kaminuza ya Roi Henri Christophe n’ubwo ngo bizabasaba amafaranga atari bake.
Igihugu cya Haiti tubona ubu mu myaka ibiri ishize ubwo cyibasirwaga n’imitingito abenshi babonaga ko kigiye kurangira, ariko aho iyo mitingito ihagagarariye ibihugu bigize umuryango w’abibumbye byakoze iyo bwabaga mu rwego rwo gusana iki gihugu yewe n’u Rwanda rwatanze akayabo k’ibihumbi 100 by’amadolari y’Amerika kandi kugeza n’ubu rukaba rugitanga Abapolisi bajya gufasha iki gihugu mu kwiyuba mu by’umutekano.