Post
Gusubiza ibibazo neza byabahesheje kugabirwa inka
{Habimana Emmanuel, Shema Sylvestre na Mugabe David bagabiwe inka z’inzungu na Radio Flash FM kubera gusubiza neza ibibazo kuri iyo radiyo bijyanye n’amakuru ndetse n’ubumenyi butandukanye.}
Kubera igikorwa ngaruka kwezi cyo gutanga inka ku bantu batsinda amarushanwa yo gusubiza neza ibibazo kuri Radio Flash mu biganiro bitandukanye nka Good Morning Rwanda, bitangwa n’abanyamakuru babiri Claude Nsabimana na Theo Barasa. Ikiganiro cya Sport gitangwa na Fabrice Tuyishime n’ikiganiro Bus Tugane he ? gitangwa n’umunyamakuru Maurice Uwera.
Kuwa Gatandatu hahebwe abantu batatu batsinze amarushanwa yo mu Kwakira, Ugushyingo n’Ukuboza 2011. Mu bagabiwe inka ni Habimana Emmanuel, Shema Sirivestre bombi bo mu karere ka Nyanza naho Mugabe David n’uwo mu karere ka Kicukiro.
Shema yavuze ko yishimye cyane kuba yagabiwe inka na Radio Flash yagize ati: “Muranyoroje ndabashimira.” Yijeje abaraho ko nawe azagira ishyaka ryo koroza abandi baturanye. Avuga ko mu bibazo babazwaga bitari bikomeye cyane ku muntu ujyana n’igihe tugezemo byari byoroshye kubisubiza.

Umuyobozi wa Radio Flash, Louis Kamanzi yagize ati: “Ibindi bitangazamakuru bikwiye kuba urugero rwiza ku baturage mu kubungura ubumenyi.”
Yavuze ko usibye kuba ijisho rya rubanda babafasha gukarishya ubwenge mu bibazo babazwa bigatuma bahabwa ibihembo, yagize ati: “Inka ni ikimenyetso cy’ubukungu mu Rwanda.”
Avuga ko gutanga inka biri muri gahunda ya Perezida wa Repubulika. Akaba ariyo mpamvu bazigabiye abaturage babashije gusubiza ibibazo bitandukanye birimo iby’ubumenyi, ibijyanye n’ibibera mu gihugu ndetse n’ibyo mu mahanga byose bibafasha gukarishya ubumenyi.
Abagabiwe inka ubushize kubera gutsinda amarushanwa ni Ndayisaba J. Paul na Sifa Kwamungu.