Post
Gushushanya ku nkuta z’ibiro bya Facebook biramukijije
{Umuhanzi mu gushushanya cyane cyane ibijyanye na graffiti washushanyije ibishushanyo byose bigaragara mu biro bikuru bya Facebook muri leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika arabarirwa akayabo ka miliyoni 200 z’amadolari mu gikorwa Facebook iri gukora cyo kugurisha imigabane ku masoko y’ubucuruzi (stock market float).}
Uyu mugabo David Choe yasabwe gushushanya ku nkuta ibishushanyo bitandukanye mu biro bikuru bya Facebook i Palo Alto muri leta ya California, hari mu mwaka wa 2005, nyuma aho kwishyurwa amafaranga yari ateganyijwe asaba ko ayo mafaranga yayahabwamo imigabane inganya nayo igiciro muri Facebook.
Kuri ubu Facebook iri kugurisha imwe mu migabane yayo, yatangaje ko uyu mugabo Choe imigabane ye yamuzaniye miliyoni zigera kuri 200 z’amadolari. Facebook yaboneyeho no gutangaza ko hari abandi bakozi bayo barenga igihumbi ubu bageze mu rwego rw’abakire batunze miliyoni irenga y’amadolari.

Ku ruhande rwe, David Choe w’imyaka 35 ubu yatangaje ko mu 2005 ubwo yakoraga iki kiraka yumvaga Facebook ari ikintu kidafite akamaro kandi ari umushinga utazapfa kugira aho ugera, gusa kuko yari afite ubushobozi bwo kwitunga, yemeye kutishyurwa amafaranga bamugombaga, yemera kuyahinduramo imigabane ubu yavuye ku bihumbi bike by’amadolari ikaba igeze kuri miliyoni 200.
Wareba amashusho hano: http://www.youtube.com/watch?v=M4rjOcaNobI&feature=player_embedded