Post
Girl Hub yashyize ahagaragara nimero ya kabiri y’ikinyamakuru Ni Nyampinga
{Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Mutarama, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’ishuri ryisumbuye rya De la Salle, Girl Hub yashyize hanze ku mugaragaro nimero ya kabiri y’ikinyamakuru Ni Nyampinga.}
Iyi nimero ya kabiri y’ikinyamakuru Ni Nyampinga cyandikirwa abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 19, igeze hanze nyuma y’amezi abiri iya mbere ihageze.
Iyi nimero ikaba irimo ibiganiro n’abantu bamamaye nka Cécile Kayirebwa na Uwineza “Miss Jojo” Josiane, aho bakangurira abana b’abakobwa gusobanukirwa ko buri umwe muri bo ari we witegurira ejo hazaza dore ko ariyo ntero y’ikinyamakuru cyahawe na Girl Hub ariryo huriro ryabyawe n’ubufatanye bwa Nike Foundation na DFID.
Ibi birori byo gushyira hanze iyi nimero byari bigizwe n’amarushanwa y’amakinamico y’amashuri atatu yisumbuye yo mu Karere ka Gicumbi ariyo Urwunge rw’amashuri De la Salle, Urwunge rw’amashuri Notre Dame du Bon Conseil n’Urwunge rw’amashuri APAPEB; abahanzi nka Rafiki, Riderman na Miss Jojo bakaba bataramiye abari aho.
Ishuri Notre Dame du Bon Conseil ryabaye irya mbere rihembwa insakazamashusho, iradiyo n’akuma gafotora (digital camera), bakazanahabwa igitambaro gishushanyijeho, kizamanikwa mu kigo cyabo. Irya kabiri riba APAPEB naho De la Salle ifata umwanya wa gatatu, aya mashuri yombi ahembwa iradiyo n’akuma gafotora buri rimwe.
Kuri ibi bihembo, hiyongeraho umudari wagiye uhabwa buri munyeshuri wari muri aya marushanwa, bakaba bagiye bayambikwa na Jessica Thornley ushinzwe isakazabikorwa muri Girl Hub mu Rwanda; abahagarariye ingabo na polisi mu karere n’abayobozi b’aya mashuri yarushanwaga.
Jessica Thornley aganira na IGIHE.com yagize ati: “Gushyira hanze iyi nimero ni intsinzi bidasubirwaho kuko urubyiruko rwibona muri ibi bikorwa, rukanigira kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bafite ibyo bashaka kugeraho bihambaye.” Jessica yakomeje avuga ko igitahiwe ari uko bagiye gushyiraho aho umuntu ashobora gusanga ibinyamakuru mu gihugu hose bimworoheye.




