Post
Gasabo: Ishuri ryafunzwe kubera umwanda n’ ikinyabupfura gike
{Ishuri ryisumbuye ry’amahoteli n’ ubukerarugendo ry’ i Gasogi mu murenge wa Ndera ryafunzwe nyuma yo kugaragarwaho isuku nke n’ ikinyabupfura gike mu banyeshuri.}
Nk’uko Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage muri Gasabo, Marie Louise Uwimana yabitangarije The New Times dukesha iyi nkuru, iri shuri ryafunzwe mu cyumweru gishize nyuma y’ uko ryanze gukurikiza amabwiriza ryahawe n’ akarere ndetse na Minisiteri y’ uburezi ku bibazo bitandukanye.
Yagize ati:” Ku bufatanye na MINEDUC, twafashe icyemezo cyo gufunga iri shuri by’ agateganyo bitewe n’uko ubuyobozi bwaryo bwananiwe kwikosora nyuma y’ inshuro nyinshi twabihanangirije.”
Uwimana akomeza asobanura ko mu myaka itatu cyangwa ine ishize iri shuri ryaranzwe n’ ibibazo bitandukanye birimo: imyitwarire mibi y’ abanyeshuri, ibikoresho byo kwigisha bigayitse, umwanda cyane cyane aho barara ndetse n’ aho bafatira amafunguro.
Ubuyobozi bw’ishuri bwari bwasabwe kudatangiza amasomo muri iki gihembwe batari babanza kwerekana ko barangije gukemura ibibazo bihari, gusa baje kubirengaho.
Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza muri Gasabo yatangaje ko bitewe n’imiyoborere mibi, Ikigega Gifasha Abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) cyahisemo kwimurira abanyeshuri cyafashaga mu yandi mashuri ari mu turere twa Ruhango, Huye na Rusizi.
The New Times itangaza ko ubwo yasuraga iri shuri, yahasanze abanyeshuri 94 muri 800 bahiga.
Didas Kanyange uyobora iki kigo cy’amashuri yatangaje ko bazasana cyane cyane ubwiherero n’ aho barara, bakanagura ibikoresho bishya by’ umwihariko mu ishami ry’amahoteli.
Yagize ati:”Ndemeranya n’ ubuyobozi bw’akarere ko habayeho ibibazo by’ ikinyabufura gike mu banyeshuri ndetse n’ibikoresho byo kwigisha bidahagije, ariko twahagurukiye gukosora imikorere yacu kugira ngo dukemura ibi bibazo mu gihe gito gishoboka.”
Theos Seruyange wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’ amahoteli yavuze ko bamaze iminsi batabona ibyo kurya bihagije ndetse ko ishuri ryananiwe kubaha amafaranga yo gusubira iwabo, dore ko hari abaturuka kure nka Nyagatare na Huye.