Post
Fidel Castro aragira inama Abanyamerika yo kuzatora irobo (Robot)
{Mu gihe bisanzwe bizwi ko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hamwe na Cuba bidacana uwaka, kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Mutarama 2012, uwahoze ari Perezida wa Cuba Fidel Castro yagiriye inama Abanyamerika yo kuzatora roobot.}
Iri jambo yabwiye Cuba Fidel Castro Abanyamerika ijambo ku byerekeranye n’amatora y’umukuru w’igihugu benda kuzajyamo mu mpera z’uyu mwaka.
Ku bwa Fidel Castro, Perezida Barack Obama uzongera kwiyamamariza kuyobora Amerika arimo arakorera ubusa. “Mu cyizere gike cyane arashaka ko bongera kumutora”. Ayo ni amagambo ya Fidel Castro. Yakomeje agaragaza ko ngo Perezida Obama nta kintu yakoze kandi ngo abantu benshi baramubonaga nka cya cyizere (ikiroto) cya Martin Luther King.
Mu kwemeza ko Perezida Obama atariwe Martin Luther King yavugaga, Fidel Castro yagize ati: “Ikiroto cya Martin Luther King cyiracyari kure cyane ho imyaka ibihumbi y’urumuri (light years), kure, ndetse kuruta umubumbe udatuwe.”
Castro yakomeje, mu nyandiko ye, anenga cyane abakomoka mu Ishyaka ry’aba Republican.Yagize ati: “Guhitamo umu Republican mu matora ya buriya bwami bunini kandi bwuzuye Isi byaba ari ubujiji ndetse n’ubugoryi bukaze. Ibi ndabivuga nkomeje cyane.”
Umuntu yavuga ko icyo Fidel Castro yita ubwami ari igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Nyamara Amerika yakomeje guhakana ko itari ubwami. Gukoresha iri jambo rero umuntu yabyita ubushotoranyi bwa Fidel Castro kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Igitangaje kuruta ibindi ni uko, Fidel Castro akomeza yerekana ko uwo Abanyamerika bose batora nta cyiza yakora. Yagize ati: “Bose bikoreye ibitwaro bya kirimbuzi kuruta ibitekerezo”. Aha yerekanaga ko uwatorwa wese n’ubundi ngo Politike ya Amerika idahinduka cyane cyane ku byerekeye n’ibitwaro bya kirimbuzi.
Castro ariko wumva ngo yagira inama Abanyamerika, mu buryo bwe, yarangije agira inama Abanyamerika ku byerekeye n’amatora barimo kwitegura. “Ndashaka kubafasha”: Fidel Castro niko yabwiye Abanyamerika. Ese uburyo ashaka kubafashamo ni ubuhe? Uburyo nta bundi ngo uretse kubagira inama.
Mu kugira inama Abanyamerika barenga miliyoni 300, Fidel Castro ababwira ko bazatora I robot akaba ariryo rizajya ribayobora: “Ntibigaragara se ko ikibi kurusha ibindi ari uko habura I robot muri White House rifite ubushobozi bwo kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse no kurinda intambara yazarangiza inyoko muntu?”
Iri jambo ry’uyu mukambwe w’imyaka 85 rishobora kuzubura ibibazo bikomeye hagati ya Cuba na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kugeza ubu nta makuru IGIHE.com cyari cyabona ku byo abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bavuze kuri iri jambo.