Post
FERWACY irifuza kuzamura abakinnyi 60 bakiri bato
{Ku Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2012 kuri Stade Amahoro habereye inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), aho byatangajwe ko mu mwaka wa 2012 bazazamura abakinnyi 60 b’abana.}
Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye n’umunyamabanga uhoraho wa FERWACY, Emmanuel Murenzi yadutangarije ko ishyirahamwe ryabo rifite gahunda yo kuzamura abakinnyi bakiri bato kuko ariwo musingi w’imikino, ati “Muri gahunda yacu uyu mwaka twashyizemo amarushanwa menshi yo gushaka abana bakiri bato bafite impano y’umukino w’amagare ku buryo twumva uyu mwaka uzarangira dutoranyije abahungu 30 n’abakobwa 30 bari munsi y’imyaka 17”.
Murenzi yakomeje adutangariza ko iyi gahunda idatangiye uyu mwaka kuko n’umwaka ushize bayikoze kandi bakazamura abana batangiye kwigaragaza.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Aimable Bayingana yasabye amakipe agize FERWACY ko yashyira ingufu muri iyi gahunda ngo kuko nibwo buryo bwiza bwo kuzamura by’igihe kirekire umukino w’amagare mu Rwanda.
Bayingana ati “inshingano zacu ni uguteza imbere umukino wacu w’amagare, tugomba kugira abakinnyi bakiri bato kandi bashoboye, ibyo bituma tubategura neza kandi by’igihe kirekire”.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryashyize ahagaragara gahunda y’amarushanwa menshi bateganya gukora mu mwaka w’2012, kuri iyo gahunda hagaragaramo amarushanwa y’abana 6 azabera mu duce dutandukanye tw’igihugu, abakinnyi bazajya bigaragaza cyane bazajya bashyirwa hamwe bashakirwe ibikoresho bitoreze hamwe mu bihe by’ibiruhuko by’amashuri nk’uko twabitangarijwe na Murenzi.