Post
Facebook yashyize imwe mu migabane yayo ku isoko
{Kuri uyu munsi, urubuga rwa Facebook ruhuza impapuro zemeza ko rushyize imigabane yarwo ku isoko aho ziri bushyikirizwe ubuyobozi bwa Securities and Exchange Commission ishinzwe amasoko.}
Ibi bisobanuye ko mu minsi iri imbere abashoyemo imari yabo bashobora kuzajya babona inyungu kuri urwo rubuga nkoranyambaga rwa mbere ku isi.
Hari raporo nyinshi zivuga ko izi mpapuro Fcebook igomba gusinya zizaherekezwa na miliyari 5 z’amadolari ku isoko ry’imigabane rya IPO (Initial Public Offering).
Facebook ikura amafaranga menshi yayo mu kwamamaza kubera ko ari ikompanyi yigenga kandi yari itararekura imigabane yayo, bisobanuye ko hatazwi neza umubare nyawo w’imigabane izashyirwa ku isoko.
Mbere y’uko bigera muri IPO, agaciro ka Facebook mu kari gahagaze hagati ya miliyari 80 n’100 z’amadolari y’Amerika.
Facebook ntizatangaza umutungo wayo mu gihe itaratangira kugurisha imigabane yayo. Ibyo nta n’ubwo bikunze kubaho kereka nyuma y’uko ikompanyi runaka ijya bwa mbere ku isoko ry’imigabane (IPO).
Ubu Facebook ifite abanyamuryango barenga miliyoni 153 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, miliyoni 43.5 mu Buhinde ari bwo bufite benshi hanze ya USA ndetse n’ibihumbi 200 muri Iceland.