Post
EAC: Hakomeje kwigwa ku ikoreshwa ry’ifaranga rimwe
{Kuri uyu wa gatanu itsinda ry’abantu bagera kuri 20 baturutse mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) berekeje mu ku mugabane w’u Burayi mu rugendo shuri rw’iminsi 12 mu kuzamura imyumvire ku ikoreshwa ry’ifaranga rimwe muri aka karere.}
Ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru gitangaza ko aba banyamuryango ba EAC bazasura bimwe mu bigo bikomeye biri mu Bubiligi, Luxembourg n’imwe mu mijyi ikomeye y’igihugu cy’u Budage nka Frankfurt na Berlin.
Mu by’ingezi bagiye kwigira kuri uyu mugabane ngo ni ukureba ibintu by’ibanze bituma umushinga wo gukoresha ifaranga rimwe ugerwaho ukanashyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze.
Biteganyijwe ko iri tsinda riyobowe na Dr Enos Bukuku, umunyamabanga w’agateganyo ushinzwe igenamigambi n’ibikorwaremezo muri uyu muryango, bazasangira ubunararibonye na bamwe mu banyaburayi bagize uruhare mu bukungu bw’uyu mugabane no mu ishyiraho ry’umushinga wo gukoresha ifaranga rimwe.
Muri uru ruzinduko kandi bazanarebera ibijyanye n’igenamigambi no gukora imishinga mito n’iciriritse.
Bimwe mu bigo aba bantu bazasura ni ibigo by’imari nk’amabanki n’ibindi bigo akora ibijyanye n’ikoranabuganga.
Uru rugendo ruje nyuma yaho bimwe mu bihugu bigize uyu muryango bigaragaje ko bifite impungenge zo kwinjira muri uyu mushinga wo gukoresha ifaranga rimwe.
Bikaba byaratangajwe ko hagomba gukorwa inyigo inonosoye kuri uyu mushinga kugira ngo batazabyishoramo bigahungabanya ubukungu b’ibi bihugu byabo n’uw’akarere muri rusange.