Post
Dynamic Solutions izanye ikoranabuhanga rishya mu gucunga umutekano
{Isosiyete Dynamic Solutions itanga serivisi mu ikoranabuhanga yazanye ibikoresho bishya bishobora kugira impinduka nziza mu gucunga umutekano w’ ibigo, inganda, ingo z’ abantu n’ ibindi.}
Ibi bikoresho bifite ikoranabuhanga ryoroshya uburyo bwo gucunga umutekano w’ ibyawe mu gihe gito kandi udakoresheje abantu benshi.
Ubwo twagiranaga ikiganiro n’umuyobozi w’iyi sosiyete Rusagara Serge yadutangarije ko bafite ibikoresho bifasha mu gutanga uburenganzira ahantu runaka hifashishijwe isura y’umuntu (Face ID) cyangwa intoki z’ umuntu (fingerprints).

Yakomeje asobanura ko ubu buryo bwaje busimbura ubw’ amakarita kuko bwo butari bwizewe cyane, ati:”ikarita umuntu ashobora kuyiba akinjira ahantu runaka mu mwanya w’undi, ariko intoki cyangwa isura byo ntibishobora kwibwa.”
Uretse ibyo twavuze haruguru, Dynamic Solutions ifite ibikoresho bizwi ku izina rya ”Video Bell” bikora ku buryo bw’ inzogera, aho umuntu ashobora guhamagara uri mu nzu, ukabasha kuvugana nawe umureba ndetse ukabasha kumukingurira utavuye aho uri.
Dynamic Solutions ifite kandi ikoranabuhanga rikoreshwa ku nzugi z’ ibyumba by’ amahoteli zikoresha amakarita, ku buryo hoteli iha umukiriya ikarita ihwanye n’iminsi yishyuye, yarangira akaba atagifite uburenganzira bwo gufunguza iyo karita.

Uretse ibi ibikoresho bitari bimenyerewe mu Rwanda, Dynamic Solution itanga ibindi bikoresho bisanzwe bimenyerewe mu gucunga umutekano nka za camera, bariyeri zifungura (Automatic), utwuma dushaka ibyuma (walk through) n’ ibindi.
Iyi sosiyete kandi itanga serivisi z’ibikoresho by’itumanaho ndetse no gukurikirana abakozi, birimo nk’utwuma dufasha abakozi kuvugana bakoresheje amashusho igihe bari mu biro bitandukanye ndetse n’imashini zikurikirana igihe abakozi bagereye ku kazi (time attendance machine).
Rusagara Serge yemeza ko iri koranabuhanga ritandukanye rizagira impinduka nziza ku murimo. Ati: “Abakoresha iri koranabuhanga bemeza ko ryazamuye umusaruro wabo, kuiko mbere abakozi batagitakaza igihe kuko baba bazi ko bagenzurwa.”
Dynamic Solution imaze imyaka itatu ikora serivisi z’itumanaho (networking), ikoranabuhanga mu gucunga umutekano (Access control, CCTV and Security systems).