Post
Corneille yabonye uburyo bwo kugurisha album ye muri Québec
{Umuhanzi w’Umunyarwanda Corneille amaze gusinyana amasezerano n’umuhanga mu gusakaza ibikorwa bya muzika wo mujyi wa Québec, bikazatuma album ye ‘Les Inséparables’ ibasha kugurishwa.}
Kuri we ngo ni amahirwe nk’umuntu uvuye mu bibazo bikomeye yagiranye n’ikompanyi Déjà Musique yamukoreraga ikanamugurishiriza za album.
Ubu Corneille azajya akorana n’umuhanga mu gukora muzika no gusakaza ibikorwa byayo wo mu itsinda rya Tandem witwa Paul Dupont-Hébert. Nk’uko amasezano yabo abivuga, Tandem igomba kuzamufasha gushyira album ‘Les Inséparables’ ku isoko rya Québec.
Iyi album yashyizwe ahagaragara mu Bufaransa mu mpera z’ukwezi kw’Ukwakira 2011 ariko ntiyari yemerewe kugurishirizwa muri Québec kubera imanza uyu muhanzi yari afitanye na Janie Duquette wo muri Déjà Musique zitari zararangijwe kuva mu kwezi kwa Munani kwa 2011.
Corneille na Déjà Musique basoje imanza zabo mu mpera z’Ugushyingo, bityo abona kwemera ubufasha bwa Paul Dupont-Hébert.
Aganira n’urubuga www.canoe.ca, Corneille yagize ati: “Kugeza ubu twumvikanye kuri album ‘Les Inséparables’, ahasigaye tuzareba ibivamo. Paul Dupont-Hébert yanyorohereje kandi ampa icyizere kuko atangoye ngo tuzakorane ibintu byinshi cyane.”
Corneille yamaze igihe kinini yikorera album ze, ariko iyi kontaro izamufasha kugurisha ibihangano bye mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’America ndetse n’u Buyapani.