Post
Congo yiyemeje kurangiza ikibazo cy’imitwe ya FDLR na Mai Mai
{Nyuma y’imirwano ikomeje hagati y’inyeshyamba za FDLR na Mai Mai Cheka yateje umutekano muke mu karere ka Walikare ho Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubu ingabo z’igihugu ziremeza ko zigiye guhashya iyi mitwe yombi.}
Iyi mitwe ikorera mu bice bikunze kubamo amabuye y’agaciro ngo ni naho ingabo za Congo zizibanda mu gace ka Omate gacukurwamo amabuye y’agaciro kari mu birometero hafi 70 uvuye mu mujyi wa Walikale.
Nk’uko umuvugizi w’igikorwa cya gisirikare Amani Leo, Col Sylvain Ekenge yabitangarije Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ibi bikorwa bigamije kugarura amahoro muri utu duce ducukurwamo amabuye y’agaciro Yagize ati: “Kuri ubu, hari imirwano hagati y’imitwe ya FDLR na Mai Mai Cheka, hari ibikorwa biteganyijwe muri ako gace kandi twafashe ibishoboka byose kugira ngo kariya gace gakurwemo FDLR na Mai Mai Cheka.”
Yongeyeho ati: “Tuzagarura umutuzo mu gace ka Omate kugira ngo dufashe abahakorera ubucuruzi muri Omate na Bisiye gukomeza gahunda zabo mu mutuzo.”
Sosiyete sivile y’uduce iyi mirwano yabereyemo, ivuga ko amazu menshi yatwitswe mu gihe cy’imirwano, abaturage bahungira mu mu yindi midugudu nka Mubi.
Kuva ku itariki 31 Ukuboza 2011 kugeza ku itariki 4 Mutarama 2012, abantu 45 nibo bari bamaze kwicwa na FDLR nkuko bitangazwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu itegamiye kuri leta.