Post
CAN 2012 : Amakipe yakiriye amarushanwa yarasezerewe
{Imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu CAN 2012 iri kubera mu gihugu cya Gabon na Equatorial Guinea irakomeje, aho amakipe 4 azakina ½ cy’irangiza yamenyekanye. Ikipe y’igihugu ya Gabon n’iya Equatorial Guinea zose zamaze gusezererwa.}
Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2012 nibwo hakinwe imikino ya mbere ya ¼ cy’irangiza, aho ikipe ya Sudan yasaga nk’aho ihagarariye CECAFA yatsindwaga ibitego 3-0 n’ikipe ya Zambia; ikipe y’igihugu ya Ivory Coast iri guhabwa amahirwe ibifashijwemo na kapitene wayo Didier Drogba basezereye ikipe y’igihugu ya Equatorial Guinea, imwe mu yari yakiriye aya marushanwa.
ku Cyumweru hari hategerejwe umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Ghana n’iya Tunisia, abenshi batangiye uyu mukino bemeza ko ikipe ya Ghana ishobora kuza koroherwa n’uwo mukino ariko siko byaje kugenda cyane ko wabonaga amakipe yose anganya kandi bakinnye umukino ufunguye ku mpande zose.
Ku munota wa 10 w’igice cya mbere nibwo Ghana yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mensah; Tunisia ntiyacitse intege n’ubwo yakomeje guhusha ibitego byinshi yaje kwishyura ku munota wa 42 ku gitego cyatsinzwe na Khelifa, umukino urakomeza, iminota 90 irangira banganya.
Mu minota y’inyongera, ikipe y’igihugu ya Tunisia yahawe ikarita itukura ku mukinnyi Abdennour ntibyayica intege kuko yaje no kubona igitego cyanzwe n’umusifuzi, nyuma yaho gato ikipe y’igihugu ya Ghana ibifashijwemo na Ayew Dede ( umuhungu w’igihangange Abedi Pele) yabashije kubona igitego cy’intsinzi iberekeza muri ½ cy’irangiza.
Indi kipe yari yakiriye aya marushanwa yari isigayemo yari ikipe y’igihugu ya Gabon yaje gusezererwa nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Mali kuri za penaliti nyuma y’aho iminota 120 bakinnye bayirangije banganya 1-1.
{{Uko imikino ya ¼ yagenze}}
Zambia 3 – 0 Sudan
Ivory Coast 3 – 0 Equatorial Guinea
Gabon 1 – 1 Mali (Mali yarakomeje nyuma y’amapenariti)
Ghana 2 – 1 Tunisia
{{Uko imikino ya ½ iteganyijwe tariki ya 8 Gashyantare 2012}}
Zambia na Ghana
Ivory Coast na Mali