Post
Biography
{Macc-Too ni umuraperikazi nyarwanda. Amazina ye nyakuri yitwa yitwa Angelique Nzabanita, naho izina ry’ubuhanzi ni Macc Too.
Yavukiye i Nyamirambo kuwa 13 Gashyantare 1990. Aririmba mu njyana ya Hip-Hop\Rap.}
Amashuri abanza yayigiye mu mashuri abanza ya Kivugiza. Ayisumbuye yayatangiriye mu ishuri ryisumbuye rya Kacyiru anakomereza muri La colombiere.
Nyuma yaje kwerekeza mu gihugu cya Australiya aho akomereje amasomo ye.
{{Macc-Too’ n’ubuhanzi }}
Macc-Too’ yinjiye muri studio bwa mbere ubwo yari ari muri Australiya. Iyo studio yitwa Youthworx Production yo muri mu mwakwa wa 2008.
Kuri ubu afite indirimbo 4 ziri hanze ari zo: Like a Hero yaririmbanye na sista savage, So Fresh yakoranye n’umuhanzi ukomeye witwa Hailey Aitken , College Girl, Why Not n’izindi.
Kuri ubu ari gukora n’izindi ndirimbo zitandukanye muri iyo studio basinyanye amasezerano.
Reba indirimbo ye yise ‘So Fresh’ ukanda [HANO->http://www.youtube.com/watch?v=0SHhcyQ25Iw].