Post
Binubira ko hadakorwa ubukangurambaga kuri kanseri
{Ishami rya Loni ryita ku buzima rivuga ko indwara ya kanseri ikomeje kugariza isi kuko iteganijwe guhitana abantu miliyoni 84 ku isi kuva muri 2005 kugeza muri 2015. No mu Rwanda naho iyi ndwara ihitana abatari bake, abaturage bifuza ko inzego z’ubuzima zashyira ingufu mu gukora ubukangurambaga bwo kuyirinda.}
Kugeza ubu mu Rwanda hagenda hagaragara impfu ziterwa n’uburwayi bwa kanseri. Ku rundi ruhande abaturage bavuga ko nta bukangurambaga bukorwa ku kwirindwa ugereranyije n’uko bigenda ku zindi ndwara.
Murengerantwari waganiriye na IGIHE.com tumusanze mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo yagize ati: “Ubusanzwe kanseri ni indwara yugarije isi; sinumva uburyo inzego z’ubuzima mu Rwanda zidakangurira abaturage mu buryo bwimbitse nk’uko birinda SIDA akaba ari nako harebwa uko izi ndwara zirimo kanseri nazo hatangazwa uko zirindwa.”
“Kugeza ubu ntabwo mfite ubumenyi buhagije kuri kanseri kuko hari benshi bajya bapfa bayizize ariko ugasanga abaturanyi baravuga ngo yishwe na SIDA. Jyewe inama naha abakuriye inzego z’ubuzima mu Rwanda ni ugufata iya mbere bagakangurira abantu kuyirinda,” ibyo byavuzwe na Mariza.
Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE, Dr. Uzziel Ndagijimana aganira na IGIHE.com kuri uyu wa Kane, yavuze ko uko izindi ndwara nka malariya zigenda zigabanyuka ariko n’indwara zidakira zigenda zongera ubukana ariko ngo muri gahunda ya MINISANTE avuga ko bateganya gushyira ingufu mu kuzirwanya harimo na kanseri.
Avuga ko muri gahunda MINISANTE ifite iteganya kujya ku cyiciro cyo kurwanya izi ndwara hongerwa imbaraga mu bukangurambaga bwo kuzirinda.
Dr. Ndagijimana ati: “Ubu MINISANTE irateganya gushyiraho ibigo bigera kuri bine bishinzwe kurwanya ukwiyongera kw’indwara zidakira, harimo mu bitaro bya CHUK, King Faisal, n’ibindi.”
Yongeyeho ko mu kuzirwanya bakangurira abantu gukora siporo nka kimwe mu byorohereza umubiri kutandura izo ndwara.
Kanseri ubu iza ku isonga mu guhitana abantu ku isi; iza imbere y’intambara n’ibindi biza, aho usanga idakundwa kuvugwaho kandi yica ku buryo butangaje.
Tariki ya 4 Gashyantare buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga washyizweho wo kwirinda iyi ndwara no kuyitekerezaho n’uburyo bwo kuyipimisha itararenza urugero bifasha mu gukira kwa kanseri.
Ishami rya Loni ryita ku buzima rivuga ko kanseri izahitana abantu miliyoni 84 ku isi kuva muri 2005 kugeza muri 2015 niba nta ngamba zifashwe.
Kanseri ishobora kuvurwa hakoreshejwe uburyo butatu: kubaga (surgery), imiti (chemotherapy) ndetse n’imirasire (radiotherapy).