Post
Barinubira ibiciro byo gushyingura i Rusororo
{Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko gushyingura mu irimbi rya Rusororo bihenze cyane ngo kuko ibibanza byaho bikosha.}
Ndayambaje Jean Claude w’imyaka 31 y’amavuko avuga ko muri iki gihe gushyingura bisigaye bihenze ngo kuko ibikenerwa kugira ngo umuntu abe birimo n’ikibanza cyo gushyinguramo byazamuriwe ibiciro, aho usanga nko mu irimbi ry’ i Rusororo ah’amake baca amafaranga arenze ibihumbi 10.
Agira ati:’’ i Rusororo barakabije, umuntu w’umukene umuca amafaranga ibihumbi 15 uzi ko ari buyakure he?”
Uyu mugabo avuga ko igituma avuga ko bihenze ari uko iyo baguciye ibyo 15 ukongeraho ay’imodoka itwara umurambo n’iy’abawuherekeje usanga umuntu w’umukene atapfa kuyabona adapfunze imitwe hirya no hino.
Nyiramana Jacqueline ukora ubucuruzi buciriritse mu mujyi wa Kigali avuga ko gushyingura i Rusororo bikabije guhenda, ngo bagomba gutekereza ko hari icyiciro cy’abantu kidapfa kubona amafaranga angana kuriya.
Agira ati:’’ Basaba amafaranga menshi kandi muri iki gihe nta bufasha bw’abantu bukiboneka, buri wese asigaye asama aye”.
Nyiramana avuga ko iyo umuntu apfushije usanga asabwa amafaranga arenze ayo umuntu ugiye gukora ubukwe kuko usanga ibikenerwa birimo isanduku, ikibanza, indabo, ibitambaro n’ibindi byarahenze cyane ugereranije n’iminsi yashize.
Agira ati:’’Iyo uguze ibi byose ukongeraho ikibanza cyo gushyingurwamo n’uburyo uhagera usanga umuntu asigaranye ubusa mu mufuka”.
Uyu mubyeyi avuga ko abantu bashyizeho ibiciro by’ibibanza mu irimbi rya Rusororo birengagije ko hari abantu b’abakene babona amafaranga bibagoye.
Agira ati:’’ Jye mbona bagomba kugabanya nibura icya make bakagishyira ku mafaranga ibihumbi bitanu”.
Munara Jean Claude, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe imari avuga ko ibiciro irimbi rya Rusosoro rikoresha ari nabyo byakoreshwaga mu irimbi ry’i Remera ahitwaga ‘iwabo wa twese’.
Ati:’’ Ibiciro ni kimwe n’ibyari bisanzweho, aho bitandukaniye ni uko twashyizeho ibyiciro bitewe n’ubushobozi bwa buri muntu”.
Munara avuga ko muri iri rimbi hari ibibanza bitandukanye bagendeye ku mikoro y’abantu; hari iby’abaciriritse bigurwa amafaranga 15 000, iby’abayisilamu bigurwa ibihumbi 50, bikajya bizamuka bitewe n’ubushobozi bw’umuntu, kugera ku bihumbi 600.
Uyu muyobozi avuga ko iri rimbi rijyanye n’igihe aho kuri ubu abantu batagomba kubaka imva mu kavuyo batwara umwanya n’ubutaka byinshi nk’uko byakorwaga mu irimbi ry’i Remera bigatuma ryuzura bitunguranye.
Munara avuga ko ibi biciro bitari hejuru ugereranije na serivisi batanga, aho avuga ko imva zose bazubaka kimwe zigatandukanywa n’ibikoresho bizubatse, bakaba baranashyizeho ihema abaje gushyingura bugamamo izuba, bubaka ubwiherero, ndetse ngo banatera intebe abantu bakuru nk’abasaza bashobora kwicaraho igihe bananiwe guhagarara.
Agira ati:’’ Mbese twakoze ibishoboka kugira ngo umuntu uzajya uza hano ahave yaguwe neza n’ubwo aba yaje mu byago”.
Irimbi rya Rusororo riherereye mu Murenge wa Rusororo hafi y’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo; ni mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.