Post
Banki y’isi yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho
{Rachel Kyte, umuyobozi wungirije wa Banki y’isi yashimye iterambere igihugu cy’u Rwanda Kimaze kugeraho anasaba Guverinoma y’ u Rwanda gukomeza kugira intumbero n’umurava wo gushyira mu bikorwa politiki zigamije iterambere.
}
Umuyobozi wungirije wa banki y’isi ushinzwe iterambere rirambye avuga ko mu gihe cy’imyaka irenze icumi u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi, ubu rukaba rukomeje kubakira ku byo rwagezeho aho avuga ko rwamaze kuva ku ntambwe yo gufashwa ubu rukaba rugeze ku ntambwe y’ishoramari. Yagize ati :”Twiteguye kubashyingira muri izi mpinduka”.
Akomeza avuga ko u Rwanda rugomba gukomeza gushyira ingufu mu ishoramari ryo hanze y’igihugu, koroshya ubufatanye hati y’inzego za Leta n’inzego z’igenga mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu bw’igihugu no kugera ku ntego rwihaye. Ibindi bintu yavuze ko bishobora kuzamura ubukungu bw’igihugu biramutse birushijeho kwitabwaho ni ibikorwa bijyanye n’ubwikorezi, ingufu n’ibikorwa remezo.
Mu rugendo rwe rw’iminsi itatu yakoreye mu Rwanda, Rachel Kyte yabonanye n’abayobozi b’igihugu batandukanye barimo Minisitiri w’intebe, abahagariye abikorEra ku giti cyabo, abagarariye imiryango nterankunga n’abandi bayobozi bakuru banyuranye.
Uyu muyobozi kandi yasuye imishinga itandukanye Banki y’isi itera inkunga mu Rwanda, anasura ibikorwa by’ubuhinzi biri mu karere ka Gatsibo akaba yarashimye uburyo bahuje ubutaka no guhinga ibihingwa by’indobanure.