Post
Bamwe bijujutira uko abagabirwa muri Girinka batoranywa
{Burera: Ubwo bamwe baturage bo mu murenge wa Kivuye bashyikirizwaga inka n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB) muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, hari abandi bijujutiraga ko batamenye uko abashyikirijwe inka batoranijwe.}
Ubwo RAB yashyikirizaga abaturage 30 inka zo muri gahunda ya Girinka kuri uyu wa Gatatu, Christine Kanyandekwe, umuyobozi wungirije muri RAB wari umushyitsi mukuru yibukije abaturage ko izi nka baba bahawe ari igihango gikomeye baba bagiranye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame watangije iyi gahunda yo kubagabira.
Ati:”bigaragaza urukundo perezida akunda abaturage kandi namwe mujye mukundana nk’uko aba yabahaye urugero, bityo uzabyaza azakamire umuturanyiwe, inka y’umuturanyi ntizabure ubwatsi ureba kandi muzifate neza nizibyara muzoroze abaturanyi banyu”.
Abaturage bahawe izi nka intero yabo yari ‘harakabaho perezida wa Repubulika!’, inyikirizo ikaba ‘karame Kagame wangabiye!’ Bemeza ko izi nka zigiye kubafasha mu kwiteza imbere yaba mu mirire myiza n’ubuhinzi bakoraga kuko bagiye kubona ifumbire hafi yabo bataguze.
Abaturage twaganiraga mbere y’uko abari buhabwe inka bahamagarwa bagatombora inka bavugaga ko batazi abari buhabwe izo nka, ibi byatumye nibaza uko batoranijwe, ari abazihawe n’abatazihawe bemeza ko bagiye kumva bakumva babwiwe ko bagiye gutangira guhugurwa, basabwa no gutangira kubaka ibiraro ariko batazi aho batoranirijwe.
Nsanzimana Stanislas, umuturage muri uyu murenge yatangarije IGIHE.com kubera ko guhitamo abazahabwa inka byabereye ku murenge, veterineri akabikora yiyicariye mu biro bye, hari abagiye guhabwa inka ariko batazazibasha kuko ntabyo bafite byo kuzoroza akaba yibaza rero uko bizabagendekera igihe hari nk’uwafashwe yibye ubwatsi.
Ati:”Nkanjye nta Nka nari nkeneye, kandi n’abazihawe turemeranyako bari bazikwiriye, ariko ikibazo ni ubushobozi bwabo bwo kuzorora”.
Nsanzimana yakomeje anenga ko uko batoranijwe atari mu nzira nziza ahubwo asaba ko ubutaha ibikorwa bigenewe abaturage byazajya bikorwa n’abaturage cyane cyane nk’ibi byo gufasha abatishoboye.
Ubwo twavuganaga na veterineri w’umurenge yavuze ko atari we wakoze uru rutonde nawe yaruhawe n’akarere, ariko ngo nako karukoze gakurikije raporo ziva mu midugudu zigaragaza uko abaturage batishoboye bangana n’uko barutanwa.



