Post
Babiri mu bayoboke b’idini ya Shitani bagiye kurushinga
{Umusore Isakin Jonsson n’umukunzi we Michelle Gustafsson bakomoka muri Suwedi, batangaje ko bagiye gukora ubukwe n’ubwo bafungiwe mu bitaro bya Karsuddens byita ku barwayi bo mu mutwe muri icyo gihugu.}
Bivugwa ko bombi basengera mu rusengero rwa Satani “church of Satan” urusengero rwashinzwe na Anton LaVey.
Uwitwa umugeni Michelle w’imyaka 23 yahuriye na Isakin w’imyaka 33 kuri internet ahagana mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, maze nyuma y’amezi abiri gusa tariki ya 9 Ukuboza bahitamo kuzashinga urugo ari nabyo benda gukora ubu.
Umusore Isakin yatangaje ati: “Nkunda Michelle cyane, ntabwo ndabona undi muntu nkawe, aranyumva muri byose, n’iyo nifuza gutemagura abantu”.
Amakuru dukesha Huffington Post, atangaza ko uyu mukobwa Michelle yinjijwe muri ibi bitaro byita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe nyuma yo kwica se amuteraguye ibyuma, akanywa amaraso ye ndetse akanifata ku mashusho ari gukora ibyo n’amasengesho menshi y’umuyoboke wa Satani.
Uwenda kuba umugabo we Isakin Jonsson nawe yaje kugera muri ibi bitaro nyuma yo gukata umuhogo w’uwari umukunzi we Helle Chrustensen, akamucamo ibice ubundi akamurya.

Biteganyijwe ko ubuyobozi bw’ibi bitaro bwamagana iki gikorwa cyo gushyingirwa kw’aba babiri.
{{Foto: Huffington Post}}