Post
Babiri bafatanywe ibilo 200 by’urumogi i Kirehe
{Mu gihe polisi ikomeje gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge, hari abavunira ibiti mu matwi bagakomeza kubicuruza no kubinywa, aho mu Karere ka Kirehe abagabo babiri babafatanye ibilo 200 by’urumogi.}
Mu mpera z’iki cyumweru polisi yataye muri yombi abagabo babiri, bakekwaho gucuruza urumogi . Urumogi rwafashwe rukaba rwari ibilo 200 byari mu mifuka bihishwe munsi y’ibitoki byari bizanywe mu mujyi wa Kigali.
Abakekwaho ubwo bucuruzi ni Gashirabake Emile na Nshimiyimana Jean akaba ari nabo bari batwaye iyo modoka yo mu bwoko bwa pick-up Toyota ifite pulake RAB 517F, ubu bacumbikiwe kuri sitatiyo ya polisi ya Kabarondo.
The New Times, dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bakekwaho icyaha bavaga mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe berekeza Cyahafi mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Nk’uko umuvugizi wa polisi Supt. Theos Badege abivuga, ngo polisi yahagurikiye kurwanya ibiyobyabwenge hirya no hino mu gihugu, ati: “Tugenzura ibice byose n’inzira zose ibiyobyabwenge n’ababicuruza bashobora kunyuramo mu gihugu hose.”
Yasabye abakora ubwo bucuruzi kubireka kuko bibatera igihombo ndetse n’ibihano bikaze bikabafatirwa.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yavuze ko ibyo biyobyabwenge byinjira biturutse ku mipaka ya Tanzania n’u Burundi.
Akomeza avuga ko imidugudu ya Cyunuzi, Gatore, Musaza, iza ku isonga mu zigaragaramo ibiyobyabwenge byinshi.
Yagize ati: “Dusaba abaturage igihe cyose kudakora ubwo bucuruzi, ariko usanga bikorwa n’abantu bajijutse kandi bazi ububi bwabyo kuko biba intandaro y’ubujura, gufata ku ngufu, ubwicanyi n’ibindi.”
Mu rwego rwo guhangana n’ibiyobyabwengebigaragara muri ako gace, Intara y’uburasirazuba yasinyanye amasezerano n’akarere k’Akagera muri Tanzania kugira ngo barwanye iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge ku mipaka yombi.