Post
Arashakishwa kubera kwinjiza imodoka mu buryo butemewe
{Umugabo witwa Uwimana Ismail arashakishwa na Polisi y’Igihugu kubera gukekwaho kwinjiza mu gihugu imodoka mu buryo butemewe n’amategeko mu rwego rwo kwanga gutanga imisoro.}
Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rutangaza ko uyu mugabo ufite igaraje i Nyamirambo ho mu mujyi wa Kigali akurikiranyweho kwinjiza imodoka mu buryo butemewe n’amategeko akazikuraho ’plaque’ zo mu bihugu yaziguzemo yarangiza akaziha ‘plaque’ za kera zitagikora mu Rwanda.
Polisi ivuga ko Uwimana afite abandi bakozi bamufasha mu guhindura izi modoka aba yaguze mu bihugu by’ibituranyi bakazikuraho ibyapa byazo bakazishyiraho ibyapa bishya.
Gusa kuri ubu polisi y’igihugu imaze guta muri yombi bamwe mu bafatanyabikorwa b’uyu mugabo barimo umugore we Uwihanganye Hamida, n’abandi nka Nkundabagenzi Issa, Mukundabantu Yahaya, Habimana Hashim bivugwa ko bamufashaga muri ubu bucuruzi.

