Post
Arasaba guhuzwa n’umwana we w’imyaka ine
{Impaka zari ndende ubwo uwamenyekanye nka Nyiramazimpaka Jeannette yasabaga ko yahuzwa n’umwana we w’imyaka ine ubu ubana na se.
}
Ibi byabereye mu kagari ka Kabasengerezi, mu murenge wa Muhima ho mu karere ka Nyarugenge ubwo uyu Nyiramazimpaka yavugaga ko yimwe uburenganzira bwo kubonana n’umwana yibyariye.
N’uburakari bwinshi yagize ati: “Nari nazanye umwana gusura se. Ariko se yanze kumungarurira avuga ko ntashoboye kumwitaho. Nagerageje kumuhamagara ariko telefoni ye irafunze kugeza ubu ».
Se w’umwana Rugemanandekwe Theodore yabwiye IGIHE.com ko umugore yazanye umwana avuga ko nta bushobozi afite bwo kumwitaho.
Yagize ati : “Yanzaniye umwana avuga ko adashoboye kumwitaho. Yanambwiye kandi ko adafashwe neza n’umugabo we babana kuri ubu. Namusabye gutaha akaza kumutwara ku mugoroba mvuye ku kazi ariko ntiyagarutse”.
Nsengiyumva Adolphe ushinzwe uburenganzira bw’umwana muri Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa Muntu, yabwiye IGIHE.com ko umwana uri munsi y’imyaka 7 agomba kuba hafi ya nyina.
Yagize ati: “Niba umwana adafashwe neza, hagomba kubaho ibiganiro hagati y’ababyeyi niba bidashobotse urukiko ruzemeza uruhande rugomba kurera umwana”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabangerezi, Baransaritse Pascal yavuze ko ari bwo bwa mbere babonye ikibazo nk’iki. Yagize ati: “Turaganira n’ababyeyi kandi nibidashoboka amategeko azakora ku nyungu z’umwana”.