Post
Amwe mu madini akomeje kurangwa n’imicungire mibi y’umutungo
{Byagaragaye kenshi ko amadini ari hamwe mu hantu hataba uburyo bwiza bwo gukurikirana imitungo ya rubanda mu mucyo; ibi bikaba n’ intandaro y’ amakimbirane ajya avuga hagati y’ abayobora ayo madini.
Ibi byatumye twifuza kumenya icyo inzego zifite kurwanya akarengane mu nshingano zazo zibivugaho n’uko bamwe mu bayoboke b’ ayo madini babibona.}
Umuyobozi ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane mu Rwego rw’ Umuvunyi, Séraphin Rumaziminsi, aganira na IGIHE.com yatangaje ko ubu bafashe ingamba zihamye zo gukora ubugenzuzi mu madini ndetse no kureba ifatwa ry’ ibyemezo.
Yakomeje agira ati:”hari gahunda z’ igenzura twagiye dukora mu madini atandukanye, ikibazo ni uko usanga ahenshi batanga amakuru atariyo.”
Rumaziminsi yongeyeho ko gukurikirana ikibazo cy’ imicungire mibi mu madini bitazagenda neza mu gihe abayoboke ubwabo batabigizemo uruhare rufatika.
Pasiteri Habyarimana Désiré ubarizwa mu itorero rya ADEPR yasobanuye ko akarengane n’ imicungire mibi bigaragara cyane mu madini, ati :”Usanga bamwe mu bashumba b’amatorero bakunda cyane inyungu zabo ndetse bagashyiraho ababafasha nabo bakorera mu kwaha kwabo.’’
Akomeza avuga ko mu itorero rya ADEPR hari aho ibi bibazo byagiye bigaragara cyane mu matorero atandukanye ndetse abo bashumba bakabihagarikirwa.
Agira icyo avuga ku igenzura rizajya rikorwa n’ Urwego rw’ Umuvunyi mu madini, Pasiteri Désiré yavuze ko iki ari igitekerezo cyiza, ati:”Bagomba kujya bagenzurwa kuko uriya nawo ni umutungo wa rubanda.”
Tuganira n’umwe mu bayoboke b’amadini ya gikristo witwa Nkurunziza, yatangaje ko hari ibintu by’ imicungire y’amaturo bitarasobanuka neza ndetse ari nayo mpamvu benshi babishwaniramo.
Yatanze urugero ku itorero ryitwa Horebu rikorera ku Kimisagara, aho abakuru baryo bashwaniye amaturo bikarangira batandukanye umwe atwara ishami rya Ruhango undi afata iry’ i Kigali.
Ikibazo cyo kudakorera mu mucyo cyane cyane mu bijyanye n’ amafaranga, cyabaye intandaro ku makimbirane akomeye yagiye avuka matorero ndetse hari n’ aho barwanaga mu nsengero kandi bitwa ko babwiriza ubutumwa bw’ Imana.