Post
Amakipe y’i Burayi yafunguye imiryango ku bakinnyi b’Abanyarwanda
{Mu myaka ishize wasangaga abakinnyi bakomoka mu bihugu duturanye berekeza ku mugabane w’ i Burayi gukina umupira w’amaguru nk’ababigize umwuga, bitandukanye n’abakinnyi b’Abanyarwanda.}
Nyuma y’aho Nisarike Salomon asinyiye amasezerano y’ imyaka 2 n’ikipe ya Antwerp yo mu Bubiligi, myugariro Rusheshangoga Michael kuwa gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2012 nawe azerekeza ku mugabane w’ i Burayi gukora igeragezwa mu ikipe ya Antwerp.
Karekezi Olivier, Jimmy Mulisa n’abandi ni bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda berekeje ku mugabane w’u Burayi kandi bakabasha kwitwara neza. Nyuma yaho abakinnyi nka Haruna Niyonzima, Mugiraneza Jean Baptiste bagiye bakora igeragezwa bakagaruka bemeza ko baritsinze, Abanyarwanda bagategereza kubona aba basore bagenda bikaba umuti wa mperezayo, abenshi bakemeza ko ari amakipe bakinamo ataborohereza.
Umuyobozi w’Isonga FC na SEC Academy Munyandamutsa Augustin yatangarije IGIHE.com ko bagiranye amaszerano n’ikipe ya Antwerp yo mu Bubiligi. Ati: “Twagiranye na Antwerp amasezerano y’imyaka 5 y’ubufatanye, aho bazajya bareba abakinnyi muri shampiyona y’u Rwanda, abo bashimye tukabafasha kuba bajya gukina muri iyo kipe cyangwa nayo ikaba yadufasha ko bajya gukina no mu yindi kipe”.
Abenshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda baremeza ko mu gihe iyi gahunda yakwitabwaho yafungura imiryango ku bakinnyi b’Abanyarwanda bakajya gukina mu mashampiyona akomeye.
{{Kuki abakinnyi b’Abanyarwanda batabona amahirwe yo kwerekeza i Burayi?}}
Iyo uganiriye n’abakurikiranira hafi umupira w’ u Rwanda, abenshi bemeza ko impamvu wazishyira mu byiciro nka 3: Ubuyobozi bw’amakipe budasobanukiwe n’iby’umupira w’amaguru, kuba abakinnyi bo mu Rwanda batagira ababahagarariye (managers) ngo babashakire amakipe, no kuba abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bagira imyitwarire idakwiriye umukinnyi w’umunyamwuga.
Mu mupira w’u Rwanda abenshi bemeza ko hari ikibazo cy’abayobozi b’amakipe badasobanukiwe n’uburyo umupira w’amaguru ubaho, aho bamwe bazi ko ari ukuzana abakinnyi ukabashyira mu kibuga bagakina.
Bamwe mu bo twaganiriye bagiye baduha ingero, aho umukinnyi ashakwa n’amakipe akomeye bakamwimana (Police FC yimanye Kagere Meddy none amakuru dukesha Radio 10 ni uko mu kwezi kwa 6 ashobora kwigurisha ku buntu). Ahandi ni nka APR FC igura abakinnyi bagaragaye ko bakomeye hafi ya bose muri shampiyona y’u Rwanda bamwe ntinabakinishe.
Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye n’umuyobozi wa FERWAFA, Céléstin Ntagungira Abega yadutangarije ko kuba nta ba manager baba mu Rwanda cyangwa ngo bakorane cyane n’abakinnyi bo mu Rwanda bituma abakinnyi badashobora kubona amakipe akomeye ku buryo bworoshye.
Ntagungira ati: “Burya iyo hari umu manager uzwi neza ku mugabane w’ i Burayi biroroha kuba abakinnyi babona amakipe”.
Iyo ukurikiranye ubuzima bwa bamwe mu bakinnyi bakina muri shampiyona y’ u Rwanda ukabagereranya n’abakinnyi babigize umwuga ku mugabane w’ i Burayi usanga bitandukanye cyane. Usibye itandukaniro rigaragara mu mishahara, usanga no gufata ibyemezo ku bakinnyi ubwabo bitandukanye aho usanga hari abakinnyi bo mu Rwanda bibera mu nzoga, itabi, abakobwa n’ibindi bidashobora gutuma amara igihe kinini ameze neza bigatuma amakipe ashaka abakinnyi atabagirira icyizere kuko n’iyo waba ugaragaza ubuhanga mu kibuga batinya ibyo ukora hanze y’ikibuga.
{{Harakorwa iki ngo ibi bibazo bikemuke?}}
Munyandamutsa Augustin yadutangarije ko ikibazo cy’uko nta bakinnyi bavaga muri shampiyona y’u Rwanda berekeza mu mashampiyona akomeye yo ku mugabane w’ i Burayi ko kiri gukemuka.
Ati: “Erega ntabwo ari uko abakinnyi bakina mu Rwanda badashoboye, urugero mwabonye ko hari abajya gukora amageragezwa ariko hakabura abakurikirana ibyabo maze bikarangira gutyo, ariko ubu tugiye kuzajya dukurikirana iby’abo twohereje kandi bazaba benshi ku buryo bizafasha umupira w’u Rwanda ndetse n’amakipe abo bakinnyi bazajya bavamo”.
Tumubajije niba bazita ku bakinnyi bose batitaye ku ikipe zabo, Munyandamutsa yadutangarije ko umukinnyi wese iriya kipe bagiranye amasezerano izajya ishima ukina muri shampiyona y’u Rwanda bazajya babikurikirana; aha yaduhaye nk’urugero rw’umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Bakaburi Julius uzajya gukora igeragezwa nyuma y’umukino kiyovu izakina na Simba.
Ku ruhande rwa FERWAFA bafite muri gahunda gushaka uburyo bashakira Abanyarwanda amahugurwa yo kuba aba manager. Mu kiganiro IGIHE.com duherutse kuganira n’umuyobozi wa FERWAFA Ntagungira Céléstin Abega yadutangarije ko bari gushaka uburyo habaho aba manager b’Abanyarwanda benshi babigira umwuga.
Ntagungira ati: “Twifuza ko habaho Abanyarwanda benshi b’aba manager, ni muri urwo rwego dushaka uburyo twajya tubona aho bajya gukora amahugurwa ndetse bakanabyiga. Turimo gushaka amashyirahamwe yo mu bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru ngo dufatanye kandi biri mu nzira nziza, aho nka federasiyo y’Ababiligi yadusabye ko twayoherereza gahunda y’ibyo yadufasha kandi n’ibyo gusaba ayo mahugurwa tuzabishyiramo”.