Post
Amakimbirane mu nteko rusange ya ADEPR yahoshejwe na Polisi
{Inteko rusange y’itorero rya ADEPR mu gihugu yagombaga gutangira mu ma saa tatu z’igitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare yatangiye mu ma saa sita n’igice z’amanywa nyuma y’amakimbirane yabaye hagati y’itsinda ryigometse ku buyobozi bw’itorero n’ubuyobozi bwite bw’itorero.}
Ayo makimbirane yaje guhoshwa na Polisi y’igihugu ubwo bategekaga abagize iryo tsinda gusohoka.
Iyo nteko rusange y’itorero ry’ADEPR yari ihuje abayobozi b’iryo torero mu gihugu cyose ndetse n’abashyitsi babo baturutse mu bindi bihugu. Mu ma saa tatu nibwo kuri gahunda bagombaga gutangira inama yabo, icyakora iyo nama yaje kwitabirwa n’abagize itsinda ryitandukanyije n’ubuyobozi bw’iryo torero bagera kuri 20.
Ibyari inama byaje kuba urusaku kuko abagize iryo tsinda bategekaga ko iyo nama yiga no ku bibazo bafitanye n’itorero, barega umuvugizi waryo Pasiteri Usabwimana Samuel.
Iryo tsinda ryaje gusohorwa n’inzego z’umutekano kuko iyo nama yari yemewe nyamara abo bandi batatumiwe ndetse n’ibibazo bafitanye na Pasteri Samuel biri mu nkiko.
Umuvugizi wa ADEPR Pasteri Usabwimana Samuel wari uyoboye iyo nama asanga abamurwanya ari abagiye bahagarikwa mu kazi kubera ibyaha binyuranye bakora maze nyuma bakamuhimbira ibyaha atemera, akaba afite icyizere ko igihe kizagera bigashira, ukuri kukajya ahagaragara.
Amakimbirane hagati y’ubu buyobozi n’iri tsinda ni aya kera, ndetse n’ibibazo byabo byageze mu nkiko n’ubwo bitarangira.
{{Inkuru dukesha ORINFOR}}