Post
Amagana y’Abanya-Ethiopia yahungiye muri Kenya
Ibi byatangajwe ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, n’Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge muri Kenya hamwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.
Iyo mirwano yatangiye ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira, mu bice bimwe by’Umujyi wa Moyale, uherereye mu Ntara ya Oromiya, mu Majyepfo ya Ethiopia.
Abaturage bo muri ako gace batangaje ko no ku wa Kane, amasasu yari acyumvikana mu bice bimwe by’uwo mujyi, ku ruhande rwa Ethiopia.
Moyale ni umujyi uherereye ku mupaka wa Ethiopia na Kenya.
Stanley Kamande, umwe mu bayobozi b’Intara ya Marsabit muri Kenya, yatangarije Reuters ko abamaze guhunga ari amagana, biganjemo abagore n’abana.
Yasobanuye ko benshi mu bahunze bacumbikiwe n’imiryango yabo ndetse n’abandi baturage babakiriye mu midugudu itandukanye yo mu gice cya Moyale giherereye muri Kenya.
Hagati aho, Croix-Rouge ya Kenya yatangaje ko yatangiye gukora isuzuma rigamije kumenya umubare nyawo w’abaturage bahuye n’ingaruka z’iyo mirwano, ndetse n’ubufasha bw’ibanze bakeneye.
Umwe mu bakozi b’uyu muryango, Ibrae John, yavuze ko kugeza ubu nta nkambi yateguwe yo kwakira abo baturage, ariko ko hari gahunda yo gushaka uburyo bwo kubacumbikira.
Kugeza ku wa Kane, impamvu nyamukuru yatumye imirwano yubura muri Moyale ntiyari yakamenyekanye, mu gihe abayobozi bo mu Ntara ya Oromiya batari babashije kuboneka ngo bagire icyo bayivugaho.
Iyi mirwano yadutse mu Majyepfo ya Ethiopia, kure y’Intara ya Tigray iri mu Majyaruguru y’igihugu, na yo imaze igihe irangwamo imirwano ihanganishije ingabo za Leta n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro riyobowe n’umutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF).
Kugeza ubu, nta makuru aragaragaza ko imirwano yo muri Moyale ifitanye isano n’iyo muri Tigray.