Post
Albania: Abanyeshuri bigaragambije basaba ko Minisitiri w’Intebe yegura
Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, mu myigaragambyo iyobowe n’abanyeshuri basaba ko Minisitiri w’Intebe, Edi Rama, yegura ku mirimo ye.
Abigaragambya bashinja Guverinoma ruswa, kutabasha guhanga imirimo no gutanga uburezi bufite ireme. Muri uku kwezi, imyigaragambyo yabo yakwiriye mu bice byo hagati mu Mujyi wa Tirana, igera no mu yindi mijyi y’icyo gihugu.
Reuters yatangaje ko abigaragambya batwitse inyubako za Leta n’amabanki, bamena ibirahure by’amaduka, banakura amabuye ashashe mu nzira kugira ngo bayatere abapolisi bari baje kubatatanya.
Ku wa Gatandatu, abigaragambya bateraniye imbere ya Minisiteri y’Uburezi ahagana saa munani z’amanywa, batangira gutera amabuye abapolisi. Polisi yabasubije inyuma, bituma batatana bajya mu bice bitandukanye by’umujyi.
Umwe mu bitabiriye iyi myigaragambyo, Daniel Tahiri w’imyaka 28, yavuze ko abaturage bahagurukiye ibyo batishimiye ku butegetsi bw’icyo gihugu.
Ati “Abanya-Albania bakangutse.” Yagereranyije Guverinoma n’“ubutegetsi bw’igitugu bwambaye umwambaro wa demokarasi”.
Undi witabiriye imyigaragambyo, Orgeta Likaj w’imyaka 29, yavuze ko abaturage bashaka kumenyesha Rama ko batakimwifuza ku butegetsi kubera ruswa n’amahano avugwa muri Guverinoma ye.
Izi mvururu zaje zikurikira amezi y’imyigaragambyo yabaye ahanini mu mahoro mu gihe cy’impeshyi, yamaganaga umushinga wo kubaka inyubako z’akataraboneka ku nkengero z’inyanja.
Uwo mushinga ushyigikiwe na Jared Kushner, umukwe wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Abaturage bari bamaze amezi bawigaragambiriza mbere y’uko imyigaragambyo iriho ubu irushaho gukaza umurego.
Reuters igaragaza ko iyi myigaragambyo ari yo mbogamizi ikomeye kurusha izindi Rama ahuye na zo kuva yatangira kuyobora Guverinoma mu 2013.
Uyu muyobozi yatsindiye manda ya kane mu mwaka ushize. Ubu abigaragambya baramusaba kuva ku butegetsi, mu gihe ibikorwa byabo byafashe indi ntera, bikarangwa no kwangiza imitungo no guhangana n’abashinzwe umutekano mu murwa mukuru Tirana.
