Post
Akurikiranyweho kwica umubyeyi we amuziza kutamuha ibiryo
{Umusore witwa Niyibizi André akurikiranweho icyaha cyo kwivugana nyina umubyara witwaga Bwenge Peruth wishwe mu ijoro ryo kuwa 27 Mutarama 2012, mu Murenge wa Ngororero Akarere ka Ngororero, biracyekwa ko uyu musore yaba yaramuhoye ko atari yamuhaye ibiryo.}
Ubwo yatahaga avuye mu kabari mu ijoro ahagana mu ma saa mbili y’ijoro, uyu musore ngo yagiye gusaba nyina ibiryo ariko asanga yakinze, Niyibizi André yafashe icyemezo kigayitse cyo gukinguza urugi imigeri kugeza ruguye imbere mu nzu.
Abaturanyi bazi ibyo muri uyu muryango baremeza ko uyu musore yajyaga yishyuza nyina amategura 100 yasize ubwo yajyaga i Kigali mu mwaka wa 2009, yagaruka agasanga nyina yarayasakaje inzu yubatse bityo agahora yishyuza nyina ayo mategura ye, abaturage bakaba bakeka ko aricyo yamuhoye, cyane ko no gufunga arugi akamwihorera bisa naho yatinyaga inkeke z’umuhungu we.
Nubwo ariko abaturanyi bavuga uko babinona nyirubwite we avuga ko atigeze abonana na nyina kuko yahondaguraga urugi nyina yavugije induru atabaza ngo bityo nawe ariruka nyuma yumva ngo nyina yapfuye. Ati: “Ntacyo napfaga na Mama ku buryo namwica”.
Kuri ubu Niyibizi André ukekwaho kwica Nyina yari atuwe afite umugore ariko nk’uko bitangazwa n’abaturanyibe ngo yari atuwe afitanye ubwumvikane bucye n’umugore we. Umurambo wa Bwenge Peruth wahise ujyanwa mu bitaro bya Muhororo gukorerwa isuzumwa.