Post
Akurikiranyweho kubyara umwana akamuta mu musarani
{Mukamurigo Seraphine wo mu Kagari ka Kirengeli, mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, yashyikirijwe inzego za polisi, Sitasiyo ya Nyamabuye ku wa 3 Gashyantare 2012, akurikiranyweho kubyara umwana akamuta mu musarani.}
Ubwo yari ku bitaro bya Kabgayi, acigatiye agakarito kavamo ibisuguti yari yaryamishijemo umurambo w’uyu muziranenge nyuma y’uko ukuwe mu musarani yari yatawemo agapimwa, Mukamurigo w’imyaka 43 yavugaga ko umwana atamwishe ko ahubwo yavutse apfuye, ntagire igitekerezo cyo gutabaza. Ngo ikosa yakoze ni uko yahise amuta mu musarani.
Umugore ubana n’uyu wihekuye niwe watabaje nyuma yo kubona ko mugenzi we yabyaye ariko akaba atabona umwana.
Ababyeyi bari kuri ibi bitaro bashungereye uyu mugore, babwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko amahano nk’aya akwiye gucika burundu, bati: “Umuntu abyara kugira ngo arere, arerere igihugu; ntabyara kugirango yice”.
Mukamurigo yari amaze igihe atandukanye n’umugabo we. Uyu mwana yataye mu musarane yamubyaranye n’umugabo atazi bahuriye mu rugendo.
Uyu muziranenge akaba yari aje ari umwana wa 5 kuko Mukamurigo yari afite abandi 4.
{{Inkuru dukesha: }} Izuba Rirashe