Post
Akarere ka Muhanga gakomeje ubutwererana n’Umujyi wa Buffalo
{Mu gukomeza gushimangira n’ubutwererane n’Umujyi wa Buffalo wo muri Leta ya ya New York- USA, kuwa gatatu taliki 11 Mutarama intumwa z’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Buffalo State University bakomereje uruzinduko rwabo mu karere ka Muhanga.}
Muri uru rugendo barimwo rw’iminsi 20 basuye ibikorwa by’iterambere n’uburezi biri muri aka karere kuko kenshi na kenshi bifuza gushimangira ubufatanye ngiro, mu bikorwa byazamura aka karere.
Asobanura impumvu y’uru ruzinduko Prof Draw uherekeje aba babyeshuri akaba n’umwarimu mu bijyanye n’amakinamico yavuze ko kuri ubu ubumenyi bukoresheje ibikorwa (Platique) nko gukina amakinamico agaragaza ukuri ku bintu cyane ku Banyarwanda bitanga isomo ry’umwimerere mu myumvire.
Prof Draw ati: “Turi inshuti z’Abanyarwanda ndetse dufite na gahunda yo kwifatanya nabo mu iterambere n’umuco. Ariko na none byose bikagira ikibiherekeza cyitaba amagambo gusa.”
Kuri uyu munsi kandi mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe basuye ibigo by’amashuri abanza nka HRD ryigamo abana babana n’ubumuga butandukanye ndetse n’ikigo cya GS Saint Joseph y’i Kabgayi birebera uburyo abanyeshuri bakataje mu nyigisho z’ubumenyi n’ikoranabuhanga.
Byose ngo ni mu ngiro
Mu gushimangira ibyo bavuga mu Murenge wa Shyogwe, basuye ishuri TTC banakina umukino w’ikinamico werekana uburyo umuntu atabereyeho kwirebera mu ndorerwamo y’amoko nyamara bakabikura mu bwuzuzanye bwibumbiye mu bworoherane kuko buri wese ari byo yifuza mu buzima twifuriza buri wese kudacika intege kuko isi iri kuba umudugudu umwe ugana heza mu iterambere.
Bayobowe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga Fortune Mukagatana baremeye Madamu Colette Nyiramana wo mu Murenge wa Muhanga inka yaguzwe amadolari 250 mu rwego rwo gukomeza gushyigikira leta muri gahunda yiyemeje yo koroza abakene.
Uretse ibyo abaturage bo mu Mujyi wa Buffalo bahaye umuryango wa Bahizi Jean Bosco umuriro ukomoka ku zuba nk’umuturage wakoze ibikorwa by’indashyikirwa nko kuba uyu muryango waratanze ikibanza cyo kubakamo ikiraro rusange ku buntu ndetse kuri ubu bakaba bari mubitabiriye gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga ku materasi y’indinganire.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwo bwishimiye ubu bufatanye ndetse bashimangira ko bitagomba kurangirira aho ahubwo bifuza kwagura ibikorwa nk’uko aba bafatanyabikorwa babyifuza.



