Post
Ak’abasifuzi bitwara nabi kashobotse
{Nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Nyanza FC na APR FC kuwa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2012, havuzwe byishi ku musifuzi Richard Twagirayezu bivugwa ko yitwaye nabi.}
Amakuru dukesha urubuga rwa FERWAFA aravuga ko umusifuzi w’icyiciro cya mbere Richard Twagirayezu yahagariswe mu gihe cy’amezi atatu.
Mu ibaruwa yandikiwe yamenyeshejwe ko Hagendewe kuri Raporo y’umugenzuzi w’umukino wahuje Nyanza FC na APR FC tariki ya 21/1/2012, Richard Twagirayezu yahagariswe na FERWAFA mu bikorwa byo gusifura mu gihe kingana n’amezi atatu, gusa yasabwe gukomeza guhora yitabira imyitozo, inama n’igeragezwa nk’uko bisabwa abandi basifuzi bose.
Kuri uwo mukino wahuje APR FC na Nyanza FC wabereye i Nyanza, abari bawitabiriwe batashye batishimiye imisifurire yari yagaragaye kuri uwo mukino warangiye APR FC itsinze 1-0.
Muri bimwe byagaragaye kuri uyu mukino ni penariti yimwe ikipe ya Nyanza FC nk’uko benshi bemeje ko myugariro wa APR FC Mbuyu Twite yateze umukinnyi wa Nyanza.
Aha umutoza w’ikipe ya Nyanza fc Abdu Mbarushimana yatangarije Radio 10 ko umukino wagenze neza hose, ariko ngo umusifuzi yirengagiza penaliti igaragara cyane.
Mbarushimana ati: “njye nababaye rwose ukuntu twari twakinnye neza ku buryo APR FC itari kuducika, nonese wowe n’ubwo uri umunyamakuru ririya kosa ntiwaribonye?”.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikomeje kugaragaza ko ryahagurukiye ibijyanye n’amakosa mu mupira w’amaguru, aho mu minsi ishize hagaragaye abatoza, abayobozi bo mu makipe amwe namwe bahanwe.
{{Umutoza Goran wa Police FC nawe ntazagaragara mu mukino wa APR FC}}
Amakuru ducyesha urubuga rwa FERWAFA nanone avuga ko umutoza w’ikipe ya Police FC Goran Kopunovic yahanwe kutazagaragara ku ntebe y’abatoza ku mukino wa shampiyona bakina na APR FC.
FERWAFA yatangaje ko raporo y’umugenzuzi w’umukino wahuje ikipe ya Police FC na Marines FC tariki ya 21/01/2012 ku kibuga cyo ku Kicukiro yabigaragaje, umutoza Goran Kopunovic FC yagaragaje imyitwarire mibi, bityo akaba atazagaragara ku ntebe y’abatoza ubwo bazaba bakina umukino wa shampiyona ukurikira wa APR FC.