Post
Abize muri College Imena bashimiye uburezi n’ikinyabupfura bahaherewe
{Kuri iki cyumweru Umuryango w’abanyeshuri bize mu kigo cy’Imena, bashyikirije abarezi, abayobozi n’umuryango Rera Neza washinze iki kigo ibihembo bigizwe n’imidari n’igikombe bashimira uburezi, ikinyabupfura, n’umuco bahaherewe.}
Uyu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye harimo uwahoze ari Senateri Mugesera Antoine na Jean Sayinzoga wo mu kigo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero bari no mu ihuriro Rera Neza ryashinze ibigo bitandukanye nk’Imena, Ingenzi n’Imanzi.
Nk’uko umuyobozi w’iri huriro ry’abanyeshuri bize mu Imena College yabivuze mu ijambo rye, ngo bagize igitekerezo cyo gushimira ababareze n’abayobozi babo, nyuma yo kureba uko bize bitaweho, bafashwe neza nyuma y’ibibazo n’ingaruka z’ibyari bimaze kubabaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko abiga muri iki kigo ari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gusa.
Mugesera yashimiye ubu bumwe bw’urubyiruko, by’umwihariko abanyeshuri bize mu bigo yagizemo uruhare mu ishingwa ryabyo. Avuga ko bashinze ibi bigo nyuma yo kubona ko hari abana benshi batabashaga gukomeza mashuri nyuma yo gutsindwa ibizamini bya leta.
Ati :’’Ntibatsindwaga no kugira ubwenge buke ahubwo ni ibibazo bitandukanye babaga bafite mu mutwe, dushinga ibi bigo kugirango tubafashe nabo kwiga’’.
Jean Sayinzoga we ngo ashimishwa n’iyo hari aho ageze agahura n’umuntu wigejeje ku rwego rwiza yararerewe mu bigo bashinze bimutera ishema cyane, ati :’’Mpita numva ko tutaruhiye ubusa’’.
Aba banyeshuri ngo bahisemo gushimira aba barezi n’abashinze ikigo, ahanini babitewe n’uko muri iki kigo bafatwaga nk’abari iwabo kandi n’udafite ababyeyi bisanga bameze nk’abafite ababyeyi.
{{Amwe mu mafoto:}}



Urubyiruko rwarokotse Jenocide kumenyana, gushyigikirana, kwimenya no gushyigikiza abandi barokotse bagifite ibibazo bitandukanye, kandi bakajya banazirikana ko iterambere ry’Igihugu ribari mu maboko nk’urubyiruko.