Post
Abavuga ko Chris Brown yasubirana na Rihanna baribeshya
{Mu gihe abantu benshi bavugaga ko Chris Brown yaba ashobora kuba yakongera gukundana na Rihanna, ibi Brown yabinyomoje kuko yishyize ishusho ku mubiri ry’umukobwa bakundana by’ukuri.}
Muri iyi minsi byari bimaze iminsi bihwihwiswa kubera ubutumwa bugufi kuri twitter nabwo budasobanutse bwari bumaze iminsi bugaragara ku nkuta “walls” za Chris Brown cyangwa Rihanna, benshi batekerezaga ko Chris na Rihanna baba bafite gahunda yo kugira uko bigenza, wenda no gusubirana, gusa igikorwa gishya cya Chris Brown cyatunguye abatari bake.
Nk’uko ikinyamakuru rap-up ibigaragaza, mu kwereka umukobwa we “girl friend” ko nta wundi, Chris Brown yishyizeho igishushanyo cy’ifoto (tattoo) y’inshuti ye yitwa Karrueche, ku kuboko aho yakomeje anamubwira ko ari wowe wenyine, ibya Rihanna bitarimo.

Iyi tattoo Chris yashyizeho ni kopi y’ifoto y’uyu mukobwa Karrueche, yafashwe ubwo yifotozaga amwe mu mafoto yo gukoresha mu binyamakuru.